Umuntu Ufite Umutekano Awuha Abaturanyi Be: DIGP Namuhoranye

Ubwo yaganirizaga abapolisi bari bamaze iminsi mu mahugurwa y’uburyo bakorana n’abaturage, Umuyobozi wungiriije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa DIGP/Ops Felix Namuhoranye yababwiye ko buryo umuturage utekanye niwe uha abandi umutekano.

Ni amahugurwa  yitabiriwe  n’abayobozi ba Polisi mu turere, ku mirenge ndetse n’abahagarariye abandi mu mashami atandukanye.

Yakozwe hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho babanje kwipimisha COVID-19, kwambara agapfukamunwa, guhana intera hagati y’umuntu n’undi ndetse no gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune.

Bahawe amasomo arenga 30, muri yo harimo imyitwarire, imikorere  ya kinyamwuga n’indangagaciro, uruhare rwa Ndi Umunyarwanda mu kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, uburyo bwo gukumira ibyaha bitaraba, uruhare rw’itangazamakuru mu gukumira ibyaha, kurwanya iterabwoba n’uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano  n’ibindi.

- Kwmamaza -

Ku  byerekeye uruhare rw’umuturage mu kwicungira umutekano DIGP/OPs Namuhoranye yasobanuriye abitabiriye amahugurwa ibyo umuturage agomba kuba yujuje by’ibanze kugira ngo abe afite umutekano

Ati: “Umutekano ugaragarira mu kuba umuturage afite imibereho myiza, ibyo kurya, atuye ahantu hatamuteza ibibazo, atarwaye, nawe ubwe afite umutekano akawuha n’abo baturanye.  Umuturage naba adafite ibyo kurya akajya kubishaka anyuze mu nzira zo kwiba icyo gihe azaba akoze icyaha, ibyiza rero ni uko mwamwigisha uko yiteza imbere akabasha kubona iby’ibanze bityo icyo gihe muzaba mukumiriye icyaha kitaraba.”

Yabwiye Abapolisi ko mu byo bakora byose bagomba kujya babikorana n’abaturage kuko aribo bagenerwabikorwa ndetse bagafatanya n’izindi nzego kuko ari byo bizabafasha kugera ku nshingano zabo zo gukumira ibyaha bitaraba.

Ati “Gucunga umutekano ntabwo ari ukurwanya ibyaha gusa, mukwiye kujya mwegera abaturage mukaganira nabo mukumva ibibazo bafite ibyo mushoboye gukemura mukabafasha kubikemura ibyo mudashoboye mukabigeza ku nzego zibifite mu nshingano. Mushobora gusanga ibibazo bafite aribyo kenshi biba intandaro y’ikorwa ry’ibyaha biboneka muri ako gace.”

Umuyobozi wungirije muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa  DIGP/OPs Namuhoranye Felix  yarangije ijambo rye ashimangira ko ubufatanye bwa Polisi n’abaturage (Community Policing) ari ingenzi mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Abapolisi bahuguwe uko barushaho gukorana n’abaturage.

Umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, Assistant Inspector of Police (AIP) Amiel Tuyishimire,  umupolisi ukorera mu Karere ka Ngororero yavuze ko ariya mahugurwa yayungukiyemo byinshi birimo uburyo bwo kwakira no gukorana n’abaturage neza .

Iki ni ikiciro cya mbere gihuguwe kigizwe n’abapolisi 110, biteganyijwe ko bazahugurwa mu byiciro bitatu aho n’ubundi buri kiciro kizaba kigizwe n’abapolisi 110.

Polisi y’u Rwanda ifite ishami rishinzwe imikoranire n’abaturage ryitwa Community Policing. Riyoborwa na Commissiner of Police( CP) Bruce Munyambo.

Niryo rishinzwe urubyiruko rw’abakorera bushake mu gukumira ibyaha rugize ikitwa Rwanda Youth Volunteers in Community Policing.

Ku rwego rw’igihugu uru rubyiruko ruyoborwa na Bwana Abdallah Murenzi, usanzwe uyobora Federasiyo nyarwanda y’umukino w’amagare, akaba yarigeze no kuyobora Akarere ka Nyanza ndetse n’Ikipe ya Rayon Sports.

Inteko yaguye y’abagize Rwanda Youth Volunteers in Community Policing
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version