Kudakinisha abanyamahanga, kwirara…bimwe mu bituma APR FC itsindirwa i mahanga

Nyuma y’uko APR FC itsinzwe na Gor Mahia yo muri Kenya ibitego 3-1 mu buryo butunguranye kandi bwababaje Abanyarwanda benshi, hakomeje kwibazwa impamvu APR FC isanzwe ari inyabigwi mu Rwanda iyo igeze mu mahanga itarenga umutaru.

Taarifa isanga hari impamvu ebyiri z’ingenzi zihurirana zigatuma iriya kipe iri muri eshatu za mbere mu Rwanda, iyo igeze mu mahanga itabyitwaramo neza ngo iheshe u Rwanda ishema.

Kudakinisha abanyamahanga:

Hari abashima iyi politiki kuko ituma abana b’Abanyarwanda bakuza impano zabo mu gukina umupira w’amaguru kandi bakabihemberwa.

- Advertisement -

Kuri ibi hiyongeraho ko APR FC ari yo kipe ihemba abakinnyi bayo amafaranga menshi bityo rero kuyaha abanyamahanga bikaba bifatwa nko guha abanyamahanga amafaranga yatanzwe n’Abanyarwanda avuye mu misoro yabo.

Ku rundi ruhande hari abavuga ko kuba APR FC ikinisha Abanyarwanda bituma itsindwa cyane cyane mu marushanwa mpuzamahanga.

Bavuga ko biterwa n’uko Abanyarwanda bakinira APR FC baba bazi kandi bemera ko ari bo bahanga kurusha abandi mu Rwanda bityo kudakinana n’abanyamahanga bigatuma batabona abo bigiraho ubundi buhanga bakuye hanze.

Kwirara:

Ikindi ubusesenguzi bwa Taarifa busanga cyaba cyarabaye intandaro yo gutsindwa cya APR FC igakurwamo na Gor Mahia ni ukwirara.

Nyuma yo kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2019-2020, APR FC yakomeje kumva[kandi ni ko bimeze] ko ari ikipe ikomeye.

Iyi myumvire ishobora kuba ari yo yatumye idaha agaciro imbaraga za Gor Mahia kuko hari n’amakuru yavugwaga ko Gor Mahia ifite ibibazo by’urusobe birimo n’iby’ubukungu.

Ubukungu bujegajega bwa Gor Mahia buri mu byatumye yishyurirwa amafaranga y’urugendo rw’indege rwayigejeje i Kigali, ubwishyu bukaba bwaratanzwe na Minisiteri ya Siporo muri Kenya.

Umukino wahuje APR FC na Gor Mahia kuri uyu wa Gatandatu warangjye APR FC itunguwe mu minota ya nyuma itsindwa ibitego bitatu kuri kimwe.

Abanyarwanda bategereje kureba uko umukino ya AS Kigali na Orapa FC uri bubere mu Rwanda kuri iki Cyumweru uri burangire.

Umukino ubanza wabereye Gaborone muri Botswana warangiye Orapa FC itsinze AS Kigali 2-1.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version