Perezida Kagame yavuze ko ibihano bimaze iminsi bishyirirwaho u Rwanda bidashyize mu gaciro kandi ko iyo bije bigasanga warafashe ingamba ziboneye bitakujegeza nk’uko byagenda uramutse uhisemo kurera amaboko.
Hari mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru wa CNN, Eleni Giokos, gifungura inama ya Africa CEO Forum.
Iyo ni inama ihuza abayobozi bakuru b’ibigo ihiriwemo abantu 2800 bitabiriye iyi nama barimo Abakuru b’ibihugu.
Abayitabiriye ni abo mu bihugu 69 barimo Abakuru b’ibihugu batandatu barimo Perezida Kagame w’u Rwanda, Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Mohamed Ould Ghazouani wa Mauritania, Mamadi Doumbouya wa Guinea na Daniel Chapo wa Mozambique.
Perezida Kagame yavuze ibibazo biri mu Isi muri iki gihe byibutsa Afurika uruhare rwayo mu kwigira yirinda ko ab’ahandi bakomeza kuyigenera uko ibaho.
Ati: “Dukwiriye kwishingikiriza ku mahirwe dufite. Kuki Afurika ihora iri inyuma?”
Yunzemo ati:“Iyo urebye amabuye y’agaciro avugwa, yose cyangwa se ingano nini, [akenewe] kugira ngo hakorwe batiri, ari muri Afurika Kandi ibihugu bikomeye biri kuyarwanira. Ariko Afurika ifite menshi, iracecetse cyangwa se ari gutwarwa hafi ya yose n’abakomeye kuri make kuko bo bazi icyo kuyakoresha.”
Asanga ibyo bitumvikana kubona uburyo Afurika yaba ifite amahirwe menshi nk’ayo ifite ubu ariko igahora yibaza ku bibazo biba.
Abajijwe ku bihano n’igitutu gishyirwa ku bihugu bya Afurika, avuga ko bitari ku Rwanda gusa kandi bishyirwaho hashingiwe mu nyungu za bamwe.
Ati: “Bishyirwaho bishingiye ku utanga bike kurusha undi, bijya mu nyungu z’utanga byinshi. Niba umuntu abizi ko azakura byinshi ahantu runaka, bazorohera aho hantu kabone n’iyo abo bantu baba ari bo bari mu makosa.”
Asanga ibyo bikorwa bitihishira ku buryo bisigaye bimeze nk’uko mu myaka yo ha mbere ibintu byakorwaga, aho umwami yahaga abantu be ahantu, akababwira ngo nibagende bahategeke.
Yakomeje ati: “Ibi bihugu bikomeye ubona, biza hano byigisha abantu ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu na demokarasi, babikorana ikiganza kimwe, ikindi batwara ibyo abantu batunze. Ni yo mpamvu Afurika iba ikeneye kwihesha agaciro rimwe na rimwe.”
Yavuze ko nk’Abanyafurika bakwiriye kwihesha agaciro, bakagira ubushobozi bwo kwanga ibintu bidasobanutse bibakorerwa.
Kuri we, icyo gitutu Afurika ishyirwaho cyagombye kuyibutsa ko ikwiriye gukanguka, ikisuzuma, ikareba ibyo ifite, hanyuma igakora ibikwiriye kugira ngo igire umwanya wayo wihariye muri iyi si y’ibibazo.
Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, we yatangaje ko amahirwe ari mu mubare w’abaturage ba Afurika udakwiriye kwirengagizwa.
Yavuze ko akwiriye kujyana n’ibikorwa byo kuyabyaza umusaruro mu ngeri zirimo ubucuruzi n’ishoramari.
Yavuze ko urwego rw’abikorera rugomba kubigiramo uruhare, rugakora ishoramari.
Avuga ko rwafunguye amarembo, rugakora ishoramari mu ngeri zirimo ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’izindi, kandi rugashyiraho n’amavugurura afasha abashoramari gukomeza gushora imari mu gihugu

