Kugabanya Ubukene Mu Bapfakazi Ba Jenoside Bigabanya Ihungabana Basigiwe

Iyi ngingo niyo ubuyobozi bukuru bw’Umuryango  w’Abapfakazi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi( AVEGA Agahozo) bahereyeho batekereza gufasha abapfakazi ba Jenoside gutekereza imishinga yababyarira inyungu, hanyuma bagafashwa kuyibonera igishoro.

AVEGA Agahozo k’ubufatanye na Ikigega Survivors Fund batangije umushinga wo guhangana n’ihungabana n’ubukene bukabije ku banyamuryango bise Empowering Vulnerable Genocide Widows in Karongi  and Rutsiro District to Alleviate Extreme Poverty (EVKREP) mu turere twa Karongi na Rutsiro aho uzagera kubanyamuryango 400.

Uyu mushinga uje usanga undi umaze amezi agera kuri 20 witwa EVWEP(Empowering Vulnerable Genocide Widows In Western Rwanda To Alleviate)wageze ku banyamuryango 1442 bahabwa amahugurwa yo kwihangira imishinga ibyara inyungu kwibumbura mu bimina byo kwizigamira no kugurizanya no gukorana n’ibigo by’Imali bafashwa kubona inguzanyo mu buryo bworoshye.

Amatsinda  yo kwizigama akaba amaze guhangwa akaba ari 77  nabagera kuri 234 bahawe inguzanyo n’ikigo cy’Imari.

- Advertisement -

Kugira ngo bakorane nabyo, abo babyeyi bagomba gukora imishinga bakaka inguzanyo  ibigo by’imari runaka bifite uko bikorana na AVEGA hanyuma bakagurizwa bagakora bakiteza imbere.

Baricara bakagira icyo bemeranyaho mu mishinga bazakorera mu bibina
Aha bari mu cyumba cy’Akarere ka Rutsiro

Kugira ngo bariya babyeyi bagire ubumenyi bwo gukoresha neza inguzanyo, AVEGA Agahozo yabateguriye amahugurwa azamara amezi abiri, aho  bahugurwa inshuro imwe mu Cyumweru.

Umwe muri bo hari ibyo ashima…

Musabyemariya Noella utuye mu Karere ka Nyamasheke umurenge wa Kagano avuga ko umushinga AVEGA yabazaniye wabakuye mu bwigunge bihuriza hamwe bahabwa amahugurwa yo kwihangira imishinga ibyara inyungu.

Ati: “ Kwihuriza hamwe mu bimina byo kwizigamira no kuguriza  byatumye tubasha kubona inguzanyo nshinga business yo gucuruza imyenda ubu mbasha kubona amafunguro nkeneye, nkagura imyambaro, nkishyura ubwisungane mu kwivuza n’ibindi nkenerwa by’ibanze mu rugo.”

Amakuru Taarifa yamenye kandi ni uko kugeza ubu abandi bapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu nzu bita ‘impinganzima’ bose bakingiwe icyorezo cya COVID-19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version