Umuti RGB Yavugutiye ADEPR Wateje ‘Andi Makimbirane’

Bamwe mu bayoboke ba ADEPR ( Association des Eglises Pantecôte Du Rwanda) bavuga ko Komite Nyobozi iheruka gushyirwaho n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ngo ikemure ibibazo birimo, ahubwo yabizambije.

Zimwe mu ngero zitangwa ni uburyo abagize komite nshya biyongeje imishahara, ku buryo Umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu, Pasiteri Ndayizeye Isaie, muri iki gihe ahembwa Frw 3,073,105.

Amakuru avuga ko uwo yasimbuye uri uyu mwanya yahembwaga Frrw 2,001,208.

Ni mu gihe iyi komite ibura amezi make ngo isoze inzibacyuho, kuko ubwo yashyirwagaho ku wa 8 Ukwakira 2020 yahawe igihe kingana n’amezi 12 gishobora kongerwa igihe bibaye ngombwa.

- Advertisement -

Yahawe inshingano z’igenzi zirimo kuvugurura imiyoborere, amategeko, inzego z’imiyoborere n’inzego z’imirimo ndetse n’imikorere n’imikoranire muri ADEPR, no gushyiraho uburyo buhamye kandi butanga umuti urambye wo kubaka ADEPR.

Taarifa yamenye ko ariko amavugururwa yose agenda akorwa atavugwaho rumwe, uhereye ku buryo uwari uyoboye Inama y’ubutegetsi ya ADEPR n’uwari umwingirije birukanywe n’Inteko rusange – iyi niyo iba ari urwego rukuru – ibaziza kuzana umwiryane mu itorero.

Bamwe mu bayoboke bavuga ko nyuma y’uko bariya bayobozi birukanywe, Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere rwaje kwandika ibaruwa ibasubizaho.

Ibi ngo ntibyari bikwiye kuko RGB ijya kwandika iriya baruwa itabajije inteko rusange nk’Urwego rukuru ruteganywa na Sitati ishyiraho ADEPR ngo yumve icyo babivugaho.

Umwe mu bapasiteri utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Abantu batuyoboraga nabi tukabakuraho nk’Inteko rusange, barongeye basubizwaho baza kutuyobora tutabigizemo uruhare. RGB ntiyigeze ibaza inteko rusange ngo yumve niba izanyurwa no kungera kuyoborwa n’abo.”

Abo bayobozi bagaruwe ngo bagize uruhare mu gutuma abayobozi b’Itorera bashyamirana, biza gutuma RGB yongera kubyinjiramo nk’Urwego rushinzwe imiryango y’amadini n’amatorero mu Rwanda.

Ku nshuro ya Kabiri, ngo RGB yaragarutse ikuraho Komite n’abayobozi bose, ishyiraho abandi yahisemo.

Abo bashyizwemo nabo bashyizeho Komite Nshingwabikorwa iyobora ADEPR yose, imaze kujyaho ihabwa inshingano na RGB bitagizwemo uruhare n’abayobozi b’inzego za ADEPR nk’uko biteganywa n’amategeko ngenga mikorere yayo ari muri ya Gazeti ya Leta.

Inzego za ADEPR zigenwa na ririya tegeko ni izi zikurikira: Inteko Rusange; Inama y’Ubuyobozi; Biro Nyobozi; Komite Ngenzuzi y’umutungo n’imari; Akanama Nkemurampaka mu Itorero n’Ururembo.

Sitati igenga ADEPR ivuga ko Inteko Rusange ari rwo rwego rukuru kandi rufite inshingano zo kwemeza no guhindura amategeko agenga itorero; gutora cyangwa guhagarika ku mirimo Umuvugizi, Umuvugizi Wungirije  n’abandi bagize Biro Nyobozi; kwemeza abagize Inama y’Ubuyobozi bwa ADEPR n’ibindi.

Abaduhaye amakuru bavuga ko RGB yirengagije nkana iyi ngingo ivuga ko abayobozi bose ba ADEPR bemezwa n’Inteko rusange, ahubwo yishyiriraho abo ishaka.

Ikindi bavuga kidakwiye ni uko bariya bayobozi bageze mu biro birukana abandi bari basanzwe ari abayobozi kandi ku nzego zose za ADEPR.

Ngo abayobozi barirukanywe kugeza no ku bayobozi bo ku rwego rw’ururembo, ubwo harimo n’aba za Paruwasi n’abandi.

Undi muyoboke cya ADEPR utuye mu Karere ka Nyarugenge yagize ati “Birababaje kuba imodoka, moto n’ibindi twari twaraguriye abashumba ngo bajye babikoresha mu murimo w’Imana biri kuribwa n’umugese kuko bidakora. Byakora bite se kandi ababikoreshaga barirukanywe nta n’integuza?”

Ikindi ngo ni uko mu birukanywe harimo abari baratse imyenda za Banki bagombaga kwishyura bivuye ku mishahara yabo.

Ngo imwe mu mitungo yabo iri hafi gutezwa cyamunara!

Bavuga ko kugira ngo bikemuke, ari ngombwa ko abagize Inteko rusange bazihitiramo ababayobora, noneho RGB ikaba umujyanama.

Umwe muri bo ati “Icyifuzo ni uko nyobozi yagiyeho birengaje amategeko yakurwaho, inteko rusange ikaba ari yo itora abandi bayobozi.”

Mu ntangiriro za Mata 2021 nibwo hasohotse amakuru yavugaga ko ADEPR yatangijwemo impinduka mu gihugu hose, bivugwa ko zishobora kuvana mu kazi abashumba n’abandi bakozi barenga 6,000, nyuma yo kugabanya paruwasi zari zirigize zirenga 400 hagasigara 14 gusa.

Icyo gihe umwe mu bashumba wabwiye itangazamakuru ko kiriya cyemezo gifite ingaruka nyinshi, kuko imiryango y’abashumba barenga 90% ba ADEPR yari ibeshejweho n’itorero kuva mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.

Yavuze  ko amavugurura atari mabi, ariko ko ayo ADEPR yakoze kiriya gihe yayagereranya no guhirika inzu abantu bayirimo ikabagwira, abasigaye ‘bagahita baguma hanze ku gasozi.’

ADEPR na RGB Ntacyo Badutangarije…

Bwana Isaie Ndayizeye ntiyagize icyo adusubiza.

Guhera ku wa Gatatu Taarifa yabajije ubuyobozi bwa ADEPR buhagarariwe na Isaie Ndayizeye icyo avuga ku bibazo byagaragajwe, ntiyasubiza.

Bukeye bwaho ku wa Kane tariki 5 Kanama 2021 yanditse ubutumwa mu magambo make ati “Muri aka kanya sinshobora kubavugisha.”

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) narwo ntacyo rwatangaje kuri ibi bibazo.

Umwe mu banyamategeko yabwiye Taarifa ko ikigomba kurebwa ari icyo itegeko rivuga.

Ibyo bivuze ko mu gihe itegeko ryaba riha RGB ububasha mu gushyiraho abayobozi b’amatorero igihe bibaye ngombwa, byahabwa agaciro kurusha ibiteganywa na sitati ya ADEPR.

Ati “Ubundi amategeko aruta za sitati. N’iyo tuburana dukoreza amategeko, Sitati ikaza ari uko ihuje n’ibiri mu mategeko. Icyo mvuga ni uko niba RGB yarakurikije itegeko aho nta rubanza rwaba rurimo.”

Ibibazo biri muri ADEPR bisa n’ibyananiranye kuko byatangiye mu mwaka wa 2012, icyo gihe hakaba haravugwamo amacakubiri ashingiye ku moko.

Nyuma y’umwiherero abayobozi ba ADEPR bagize kugira ngo biyunge, batumiye Perezida Kagame ngo babimugezeho na we arabumva ndetse abagira inama.

Perezida Kagame ubwo yahaga impanuro abayoboke ba ADEPR

Mu nama ze harimo iy’uko Imana idakunda abantu bakora ibihabanye n’ibyo bigisha.

Yabasabye gusenyera umugozi umwe, bagaharanira ibihesha Imana ikuzo kandi bagasenyera umugozi umwe, bagamije iterambere ry’u Rwanda.

Nyuma haje kwaduka andi macakubiri yari ashingiye ku ndonke bivugwa bapfaga bitewe n’amafaranga ya Hotel ya ADEPR yiswe Dove Hotel.

Kugeza ubu imibare ivuga abayoboke ba ADEPR mu Rwanda babarirwa muri miliyoni zirenga eshatu. Ni imibare yatangajwe mu mwaka wa 2020.

ADEPR yageze mu Rwanda bwa mbere mu mwaka wa 1940.

Abayoboke ba ADEPR ubwo bari bateze amatwi Perezida Kagame mu mwaka wa 2012Muri iki gihe amakimbirane ari muri ADEPR ashingiye ku ngingo y’uko hari abahoze mu buyobozi bwayo bavuga ko birukanywe basimbuzwa abo RGB yazanye bitanyuze mu mategeko, abahageze nabo ‘bakavugwaho gukora ibyo bishakiye.’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version