Massad Boulos ushinzwe kugira inama Donald Trump ku bibazo bya Afurika yasohoye itangazo rivuga ko ibiganiro k’ukugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC bikomereje i Doha muri Qatar kandi ko bitanga ikizere.
Bihuje impande nyinshi harimo iz’u Rwanda, iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo, iza Qatar, iza Amerika( nk’abahuza) ariko hari n’u Bufaransa na Togo, iki gihugu kikaba giherutse kugirwa Umuhuza wagenwe na Afurika yunze ubumwe ngo ahuze Kigali na Kinshasa.
Mu kuganira, impande bireba zemeranyije ko ziri bukomeze umuhati wo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ahakomeje kuba isibaniro hagati ya M23 n’ingabo za DRC.
Uwo muhati kandi ugomba kugirwamo uruhare n’izindi nzego zirimo na Sosiyete sivile kugira ngo ibibazo byose bireba uburenganzira bwa muntu-kuko ari yo mpamvu M23 ahanini itanga ivuga ko yatumye yegura intwaro-bibonerwe umuti urambye.
Umuhuza ari we Qatar avuga ko aho ibintu bigeze ari aho kwishimira, ko hatanga ikizere…
Mu biganiro abahanganye bagirana, basanga ari ngombwa ko ubusugire bwa buri gihugu bwubahwa kandi ingingo zaganiriweho n’Abayobozi bakuru b’ibihugu bigize EAC na SADC zigakomeza kubahirizwa.
Abo bayobozi babiganiriye mu nama yabahurije i Dar es Salaam muri Tanzania, hari tariki 08, Gashyantare, 2025 nyuma gato y’imirwano ikomeye yabereye i Goma ikagwamo abasirikare 16 ba Afurika y’Epfo bo mu mutwe SAMIDRC woherejwe muri DRC n’ubuyobozi bwa SADC.
Itangazo rya Qatar kandi rishima ibikubiye mu yandi masezerano yasinyiwe i Washington muri Amerika hari tariki 25, Mata, 2025, akaba amasezerano atanga undi musanzu mu kwizera ko ibintu ‘bizagenda neza’.
Indi ngingo ishimishije, nk’uko iryo tangazo rya Qatar ariko ryashyizwe kuri X na Boulos ribyemeza ni ubuhuza hagati ya M23 na Leta ya DRC nabwo bukomeje kugenda neza.
Bwo bukubiyemo ingingo y’uko ibibazo byateye intambara bikwiye gukemurirwa mu mizi, aho kubica ku ruhande cyangwa ngo abantu bashaka inzura ‘y’ubusamo’ yo gukibikemura.
Ese amahoro yanditse ku rupapuro azapfa kuboneka mu ngiro?
N’ubwo umuhati w’ububanyi n’amahanga ukomeje kandi, nk’uko bivugwa, uri gutanga ikizere, kuri ‘terrain’ ibintu biracyarimo kidobya.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, hari amakuru yatangajwe na Radio Okapi ku rubuga rwayo, yavugaga ko imirwano yari yubuye hagati ya M23 n’ingabo za DRC n’abandi bafatanyije.
Byavugwaga ko mu bice bya Minembwe M23 yari iri guhangana bikomeye na Wazalendo n’ingabo za DRC.
Si yo gusa iri muri urwo rugamba kuko na Twirwanejo-Gumino nayo ngo yari yambariye urugamba ihanganiye n’abanzi bayo ahitwa Kiziba muri Teritwari ya Walungu.
Ubu kandi muri kiriya gice hadutse abarwanyi bagize umutwe wiswe Android.
Ku wa Gatandatu Tariki 26, Mata,2025 nabwo intambara yarakaze ahitwa Irhambi-Katana, M23 ikavugwaho gukaza ibirindiro byayo ahitwa Kabare, Kalehe, Kibati na Walikale.
Ahandi havugwaga urugamba ruhinanye ni i Masisi ahavugwa imirwano ikomeye ihuza indi mitwe irimo n’uwitwa APCLS.
Kutizerana no kuba nta ngabo zashyizweho ngo zijye hagati impande zihanganye biri mu bishobora gukoma mu nkokora umuhati w’abahuza mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC.