Kugenzura Ko Abantu Bikingije COVID-19 Byatangiye Gukorwa Urugo Ku Rundi

Umujyi wa Kigali watanze amabwiriza yo kugenzura ko abawutuye bose bikingije icyorezo cya COVID-19, hagamijwe gutahura abatarikingiza ngo bibandweho mu “bukangurambaga”.

Ni icyemezo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yatangaje ko cyafashwe nyuma y’uko byagiye bigaragara ko hari abantu bagera igihe cyo gufata urukingo rwa kabiri ntibajyeyo, abagejeje igihe cy’urwa gatatu ntibarufate, hakaba n’abandi batarafata urukingo na rumwe.

Mu ibaruwa yandikiye abayobozi nshingwabikorwa b’uturere tugize Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 12 Murama 2022, yabasabye ko iryo genzura rigomba kuba ryakozwe mu minsi itatu, bakaritangira raporo.

Ati “Dushingiye ku mubare w’abaturage bari kwandura COVID-19 mu Mujyi wa Kigali ndetse bamwe bakahatakariza ubuzima bishwe n’iki cyorezo, kandi bikaba byaragaragaye ko urukingo ari rwo rwonyine ruha umubiri ubudahangarwa mu kurwanya iki cyorezo,”

- Advertisement -

“Tubandikiye tubasaba gukora ibarura ry’abaturage urugo ku rundi hagamijwe kumenya abaturage bamaze kubona inkingo uko zavuzwe haruguru, bigafasha mu gukora ubukangurambaga kugira ngo abatarabona inkingo uko zateganyijwe nabo bazifate. Iki gikora kikaba cyasojwe bitarenze tariki ya 14 Mutarama 2022, raporo  yagejejwe ku Mujyi wa Kigali.”

Ni igikorwa Taarifa yamenye ko cyatangiye gushyirwa mu bikorwa na mbere y’iyi baruwa.

 

Imibare y’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) kugeza ku wa Kabiri igaragaza ko mu bijyanye no gukingira COVID-19, abatuye Umuyi wa Kigali bakingiwe 100%, hagakurikiraho Akarere ka Rwamagana kageze kuri 73.4%, Rulindo ifite 67.2% na Kirehe ifite 67.1% .

Uturere turi inyuma mu gukingira COVID-19 ni Ruhango (46.2%), Ngororero (48.2%) na Nyanza (50.6%).

Urebye mu bijyanye n’ubwandu kandi naho Umujyi wa Kigali uza imbere kuko imibare iheruka yerekana ko Akarere ka Gasabo kaza imbere mu Rwanda mu tumaze kugaragaramo abarwayi benshi (15,054), Kicukiro ikaza ku mwanya wa kabiri (12,490), naho Nyarugenge (12,293) ni iya gatatu mu gihugu.

No mu gupfusha abantu benshi Umujyi wa Kigali uza imbere mu gihugu kuko Nyarugenge imaze gupfusha abantu 485, Gasabo ni iya kabiri n’abantu 91, Huye  ni 90 naho Kicukiro iza ku mwanya wa kane n’abantu 82.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version