Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kugera Kure Siko Gupfa: Ubuzima Bwa ‘Patrick Ukina Urunana’
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Kugera Kure Siko Gupfa: Ubuzima Bwa ‘Patrick Ukina Urunana’

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 April 2021 3:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Emmanuel Sibomana uzwi mu Ikinamico Urunana nka Patrick yahaye Taarifa ubuhamya bwe. Yavukiye i Nyanza, mu muryango ukennye, aza i Kigali gushaka ubuzima bibanza kwanga, ariko uragerageza, ntiyacika intege.

Yavutse muri Gashyantare 1985 mu Cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, muri Komini Kigoma, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma.

Ni umwana wa gatatu mu muryango kuko bavutse ari abana batanu. Babiri ba mbere ni abagore bubatse na barumuna be babiri bato bakiri ingaragu.

Yize amashuri abanza iwabo, aza gukomereza mu yisumbuye ayarangiriza mu Ishuri ryisumbuye rya Nyakabanda mu Karere ka Muhanga.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Icyo gihe yigaga Indimi n’ubuvanganzo mu Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswayire.

Nyuma y’ibi, mu mwaka wa 2008 yaje mu mujyi wa Kigali gushakisha imibereho myiza, atangira akora akazi gaciriritse ko gucuruza agataro no gukora ikiyede(abafasha abafundi mu kazi).

Avuga ko muri ubwo buzima bwose hari ubwo yabwirirwaga akaburara.

Igihe cyaje kugera ajya gukora mu ruganda rw’imigati, keke n’amandazi muri Kicukiro, mu Murenge wa Niboye mu cyahoze kitwa SHALOM Bakery.

Yakoraga mu ijoro ashinzwe kurinda aho babikaga ibikoresho, ariko akaba afite icyumba yakodeshaga hafi aho kugira ngo ature hafi y’akazi.

- Advertisement -

Rimwe abajura baramuteye bica urugi, binjira mu kumba (ghetto) yakodeshaga Frw 5 500, baramwiba, batwara ibintu byose.

Yabwiye Taarifa ko yamaze amezi atatu arara ku bikariko n’ibyenda bishaje kubera kubura ubushobozi bwo kugura indi matola.

Akazi yakoraga kamuhembaga make cyane, ni ukuvuga Frw  22,000 kandi nayo ntazire rimwe, uyu munsi hakaza Frw 5000, ejo bundi Frw 3000 gutyo gutyo…

Ashimira ikigo kitwa Centre Marembo giherereye munsi yo ku Gishushu usa n’ugana Sonatubes cyamuhuguye uko bakoresha camera, nyuma y’amezi atatu bamuha certificate akomereza akazi muri  Studio za Nyabugogo no mu mujyi.

Yavaga  Kicukiro n’amaguru akajya mu mujyi cyangwa Nyabugogo mu kazi.

Avuga ko ibi yabikoze mu mezi ane ariko akanyuzamo ntajyeyo kubera umunaniro n’inzara.

Mu mwaka wa 2014, yaje kugira amahirwe ajya kwimenyereza akazi(stage)  kuri Radio/TV10, arayihabwa.

Yaje guhabwa akazi ko gufata amashusho(cameraman) gutara inkuru z’amashusho no kuzitunganya( News video Editor and Reporter).

Yabwiye Taarifa ko yabikoze mu myaka ibiri.

Akazi k’itangazamakuru karakomeje ariko agakomereza kuri Hot FM 103.6 ashingwa kuvuga amakuru no kuyatara, abikora mu mezi icyenda.

Yarahavuye ajya kuri Radio na TV ISANGO STAR, akora nka Social Media Influencer, Cameraman, News Reporter n’umunyamakuru ukora imyidagaduro.

Sibomana yakoraga mu kiganiro kitwa Sunday Night, ubundi agakora Ikiganiro cy’umuryango kitwa MUTIMA W’URUGO. Muri rusange yahamaze imyaka itatu.

Yakomereje akazi ku  Isibo TV aho akora ICYEGERANYO gikunzwe kitwa  ISOKO Y’UBWAMAMARE, gitambuka mu kiganiro cy’Imyidagaduro kitwa The Choice gikorwa n’umunyamakuru PHIL PETER.

Mu Ikinamico Urunana niho hatumye yamamara…

‘Urunana’ nirwo abantu bamenye uyu musore cyane mu izina rya Patrick.

Akina yarigize umusore w’ikirara muri Nyarurembo kandi urangwa n’ingezo mbi zirimo gushukana, gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura, ubusambanyi n’ibindi bisa bityo.

Muri 2012 nibwo yatangiye gukinira Urunana.

Yabwiye Taarifa ko gukinira urunana bituma yibeshaho neza kurusha mbere.

Ati : “Kuba nkina Urunana byamfashije kwigeza ku bintu byinshi bitandukanye, birimo ko mpembwa nkabasha kwikemurira ibibazo byo mu buzima bwa buri munsi nk’umuntu wese utuye mu mujyi wa Kigali, nabashije gutyaza impano yanjye mu bigendanye n’Ikinamico no gukina muri rusange.”

 Ashimira abatoza be na bagenzi be bakinana kuko ari abahanga kandi barangwa n’urugwiro.

By’umwihariko ashima umutoza w’abakinnyi b’Urunana KUBWIMANA Séraphine(Safi), ukurikirana imibereho yabo, ntibigarukire mu kubatoza neza gusa.

Ikindi avuga ko ari kiza mu Urunana ni uko rwigisha abaturage bagahindura imyitwarire yari buzashyire ubuzima bwabo mu kaga.

Ibi avuga ko byemezwa n’abaturage ubwabo iyo basuwe n’abakinnyi b’Urunana.

Ajya akina no Indamutsa za RBA..

Emmanuel Sibonama avuga ko hari ubwo akina mu ikinamico itambuka kuri Radio Rwanda ikinwa n’Itorero Indamutsa.

Muri Studio za RBA

Kubera ko akoresha amazina atandukanye n’irya Patrick hari benshi batamumenya.

Muri iki gihe ari kwiga Icyongereza n’ikoranabuhanga kugira ngo azashobore kuba mu isi ya none.

Urukundo rwe n’Icyamamare Sunny

Hari umuhanzi w’Umunyarwandakazi wamamaye ku izina rya Sunny wigeze gukundana na Sibomana arias ‘Patrick’.

Patrick wo mu runana avuga ko yaje gutandukana n’uriya muhanzi bapfuye ikintu kimwe:

Kwerekana ubwambure bwe(bwa Sunny).

Ati: “Sinarangiza  ntababwiye ku buzima bwanjye bw’urukundo. Kugeza ubu ndi ingaragu. Umwaka ushize wa 2020 mu mezi abanza nateguraga ubukwe n’umunyamuziki w’Umunyarwandakazi, umuherwekazi uzwi ku izina rya SUNNY. Twaje gutandukana mu matariki abanza ya Kamena, kubera kugaragaza imyanya ye y’ibanga (sex) ku mbuga nkoranyambaga.”

Patrick avuga ko yamaze gutandukana nawe yumva arahungabanye inshuti ze ziramuhumuriza zimwereka ko ijuru ritamugwiriye.

TAGGED:EmmanuelfeaturedIndamutsaKigomaNyanzaPatrickRBASibomanaSunnyUrunana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uburezi Bwabaye Umuyoboro W’Ibitekerezo Bya Jenoside Yo Muri 1994- Min Uwamariya
Next Article Ubwato Bw’Intambara Bw’U Burusiya Mu Nyanja Bwiteguye Kurwana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaMu Rwanda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?