Emmanuel Sibomana uzwi mu Ikinamico Urunana nka Patrick yahaye Taarifa ubuhamya bwe. Yavukiye i Nyanza, mu muryango ukennye, aza i Kigali gushaka ubuzima bibanza kwanga, ariko uragerageza, ntiyacika intege.
Yavutse muri Gashyantare 1985 mu Cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, muri Komini Kigoma, ubu ni mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma.
Ni umwana wa gatatu mu muryango kuko bavutse ari abana batanu. Babiri ba mbere ni abagore bubatse na barumuna be babiri bato bakiri ingaragu.
Yize amashuri abanza iwabo, aza gukomereza mu yisumbuye ayarangiriza mu Ishuri ryisumbuye rya Nyakabanda mu Karere ka Muhanga.
Icyo gihe yigaga Indimi nâubuvanganzo mu Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa nâIgiswayire.
Nyuma yâibi, mu mwaka wa 2008 yaje mu mujyi wa Kigali gushakisha imibereho myiza, atangira akora akazi gaciriritse ko gucuruza agataro no gukora ikiyede(abafasha abafundi mu kazi).
Avuga ko muri ubwo buzima bwose hari ubwo yabwirirwaga akaburara.
Igihe cyaje kugera ajya gukora mu ruganda rwâimigati, keke nâamandazi muri Kicukiro, mu Murenge wa Niboye mu cyahoze kitwa SHALOM Bakery.
Yakoraga mu ijoro ashinzwe kurinda aho babikaga ibikoresho, ariko akaba afite icyumba yakodeshaga hafi aho kugira ngo ature hafi yâakazi.
Rimwe abajura baramuteye bica urugi, binjira mu kumba (ghetto) yakodeshaga Frw 5 500, baramwiba, batwara ibintu byose.
Yabwiye Taarifa ko yamaze amezi atatu arara ku bikariko nâibyenda bishaje kubera kubura ubushobozi bwo kugura indi matola.
Akazi yakoraga kamuhembaga make cyane, ni ukuvuga Frw 22,000 kandi nayo ntazire rimwe, uyu munsi hakaza Frw 5000, ejo bundi Frw 3000 gutyo gutyo…
Ashimira ikigo kitwa Centre Marembo giherereye munsi yo ku Gishushu usa nâugana Sonatubes cyamuhuguye uko bakoresha camera, nyuma yâamezi atatu bamuha certificate akomereza akazi muri Studio za Nyabugogo no mu mujyi.
Yavaga Kicukiro nâamaguru akajya mu mujyi cyangwa Nyabugogo mu kazi.
Avuga ko ibi yabikoze mu mezi ane ariko akanyuzamo ntajyeyo kubera umunaniro nâinzara.
Mu mwaka wa 2014, yaje kugira amahirwe ajya kwimenyereza akazi(stage) kuri Radio/TV10, arayihabwa.
Yaje guhabwa akazi ko gufata amashusho(cameraman) gutara inkuru zâamashusho no kuzitunganya( News video Editor and Reporter).
Yabwiye Taarifa ko yabikoze mu myaka ibiri.
Akazi kâitangazamakuru karakomeje ariko agakomereza kuri Hot FM 103.6 ashingwa kuvuga amakuru no kuyatara, abikora mu mezi icyenda.
Yarahavuye ajya kuri Radio na TV ISANGO STAR, akora nka Social Media Influencer, Cameraman, News Reporter n’umunyamakuru ukora imyidagaduro.
Sibomana yakoraga mu kiganiro kitwa Sunday Night, ubundi agakora Ikiganiro cyâumuryango kitwa MUTIMA WâURUGO. Muri rusange yahamaze imyaka itatu.
Yakomereje akazi ku Isibo TV aho akora ICYEGERANYO gikunzwe kitwa ISOKO YâUBWAMAMARE, gitambuka mu kiganiro cyâImyidagaduro kitwa The Choice gikorwa nâumunyamakuru PHIL PETER.
Mu Ikinamico Urunana niho hatumye yamamaraâŠ
âUrunanaâ nirwo abantu bamenye uyu musore cyane mu izina rya Patrick.
Akina yarigize umusore wâikirara muri Nyarurembo kandi urangwa nâingezo mbi zirimo gushukana, gukoresha ibiyobyabwenge, ubujura, ubusambanyi nâibindi bisa bityo.
Muri 2012 nibwo yatangiye gukinira Urunana.
Yabwiye Taarifa ko gukinira urunana bituma yibeshaho neza kurusha mbere.
Ati : âKuba nkina Urunana byamfashije kwigeza ku bintu byinshi bitandukanye, birimo ko mpembwa nkabasha kwikemurira ibibazo byo mu buzima bwa buri munsi nkâumuntu wese utuye mu mujyi wa Kigali, nabashije gutyaza impano yanjye mu bigendanye nâIkinamico no gukina muri rusange.â
Ashimira abatoza be na bagenzi be bakinana kuko ari abahanga kandi barangwa nâurugwiro.
Byâumwihariko ashima umutoza wâabakinnyi bâUrunana KUBWIMANA SĂ©raphine(Safi), ukurikirana imibereho yabo, ntibigarukire mu kubatoza neza gusa.
Ikindi avuga ko ari kiza mu Urunana ni uko rwigisha abaturage bagahindura imyitwarire yari buzashyire ubuzima bwabo mu kaga.
Ibi avuga ko byemezwa nâabaturage ubwabo iyo basuwe nâabakinnyi bâUrunana.
Ajya akina no Indamutsa za RBA..
Emmanuel Sibonama avuga ko hari ubwo akina mu ikinamico itambuka kuri Radio Rwanda ikinwa nâItorero Indamutsa.

Kubera ko akoresha amazina atandukanye nâirya Patrick hari benshi batamumenya.
Muri iki gihe ari kwiga Icyongereza nâikoranabuhanga kugira ngo azashobore kuba mu isi ya none.
Urukundo rwe nâIcyamamare Sunny
Hari umuhanzi wâUmunyarwandakazi wamamaye ku izina rya Sunny wigeze gukundana na Sibomana arias âPatrickâ.
Patrick wo mu runana avuga ko yaje gutandukana nâuriya muhanzi bapfuye ikintu kimwe:
Kwerekana ubwambure bwe(bwa Sunny).
Ati: âSinarangiza  ntababwiye ku buzima bwanjye bwâurukundo. Kugeza ubu ndi ingaragu. Umwaka ushize wa 2020 mu mezi abanza nateguraga ubukwe nâumunyamuziki wâUmunyarwandakazi, umuherwekazi uzwi ku izina rya SUNNY. Twaje gutandukana mu matariki abanza ya Kamena, kubera kugaragaza imyanya ye yâibanga (sex) ku mbuga nkoranyambaga.â
Patrick avuga ko yamaze gutandukana nawe yumva arahungabanye inshuti ze ziramuhumuriza zimwereka ko ijuru ritamugwiriye.

