Kuki Abayobozi Bakuru Ba Polisi Zo Hanze Basura Umupaka Wa Rubavu?

Nta gihe kinini Umuyobozi wa Polisi ya Malawi, uwa Polisi ya Lesotho basuye Umupaka wa Rubavu. Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania,  IGP Gen Simon Nyakoro Sirro nawe yaraye awusuye. Kuki abo bashyitsi bakuru bajyanwa gusura uriya mupaka? Ese niwo munini u Rwanda rufite cyangwa niwo ukorerwaho uburinzi kurusha iyindi? Hari impamvu yihariye ibitera!

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya, IGP Gen. Simon Nyakoro Sirro uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Nzeri yasuye abapolisi b’u Rwanda bakorera mu Ntara y’i Burengerazuba.

Taarifa yabajije Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera impamvu zituma bajyana abashyitsi bayobora Polisi z’ahandi gusura umupaka wa Rubavu asubiza ko ari umupaka wihariye mu gucunga urujya n’uruza hagati y’u Rwanda n’ibihugu bituranye.

CP Kabera avuga ko  umupaka wa Rubavu ari umupaka ukoreshwa cyane.

- Kwmamaza -

Ati: “ Kuri uriya mupaka hari icyo bita One Stop Border Post nini ishinzwe kureba urujya n’uruza rw’abinjira cyangwa abasohoka mu Rwanda. Tuba tugira ngo tubereka uko ducunga imipaka  nabo bazagire icyo babyigiraho…”

Commissioner Kabera avuga ko n’ubwo Polisi atari yo ifite inshingano mu buryo butaziguye zo gucunga uriya mupaka, ariko ikorana n’izindi nzego.

Avuga ko abakuru ba za Polisi z’amahanga zisura iy’u Rwanda nabo bashimishwa no kureba uko u Rwanda rubigenza kugira ngo rucungire hafi urujya n’uruza rw’abarwinjiramo bityo basubira mu bihugu byabo bakaba bagira icyo bakora bigiye ku Rwanda.

Ku byerekeye uruzinduko rwa IGP wa Tanzania Gen Simon Nyakoro Sirro ubwo yageraga i Rubavu yakiriwe n’uyobora Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba Chief Superintendent of Police (CSP) Edmond Kalisa.

CSP Edmond Kalisa yamweretse imiterere y’Intara y’i Burengerazuba, imipaka y’u Rwanda ihana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Yabwiye itsinda ryari riherekeje IGP Sirro ko mu kazi  Polisi y’u Rwanda ikorera muri kariya gace ikora k’uburyo nta bagizi ba nabi binjira mu Rwanda cyangwa barusohokamo bajya guhungabanya abaturanyi barwo.

Ati: “Abapolisi bakorera muri iyi Ntara ikora ku mipaka ihana imbibi n’abaturanyi baba bagomba kuba maso cyane kuko hari abantu baba bashaka gukora ibyaha byambukiranya imipaka, twavuga nk’ubucuruzi bwa magendu, ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge, abashaka kwambuka imipaka binyuranije n’amategeko ndetse n’abashaka kugerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.”

IGP Nyakoro Sirro n’intumwa ayoboye beretswe ikicaro cya Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba birebera uko Polisi y’u Rwanda izamura imibereho myiza y’abapolisi kugira ngo babashe gusohoza neza ishingano zabo.

IGP Sirro yishimiye uko bakora akazi bagenzura urujya n’uruza rw ‘abantu bambuka umupaka bajya cyangwa bava mu bihugu byombi.

Avuga ko yishimiye uko Polisi y’u Rwanda yazamuye imibereho myiza y’abapolisi binyuze mu nyubako zigezweho, amacumbi meza ndetse n’isuku yahabonye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version