Hakozwe Amataratara Akorana Na Facebook, Ugafotora Ugasheyaringa…

Umuyobozi mukuru wa Facebook Mark Zuckerberg yatangaje ko ikigo cye cyakoze amataratara afite cameras ebyiri, utwuma dukurura amajwi…akagira n’ubushobozi bwo guhuza ayo majwi n’amashusho na telefoni ifite murandasi.

Ibi byose( ni ukuvuga amajwi, amafoto n’amashusho) bizajya bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga haba Facebook, Instagram, Twitter na TikTok.

Aya mataratara yakozwe ku bufatanye bwa Facebook n’ikigo gikora amataratara kitwa Ray Ban.

Bayise ‘Ray-Ban Stories’, akaba agura ama Euros 299, ni ukuvuga hafi Frw 300 000.

- Advertisement -

Zuckerberg washinze Facebook mu mwaka wa 2004 avuga ko kiriya gikorwa cye kizagirira akamaro abantu bazaba bakoresha murandasi mu myaka micye iri imbere kuko kizahuza isi dusanzwe tubona n’indi si ikoresha ikoranabuhanga( digital world).

Aya mataratara afite ikoranabuhanga ritamenyerewe

Amataratara ya Ray- Ban Stories yitezweho kuzafasha abakoresha Facebook kujya bahererekanya amakuru y’ibyo barimo bitabaye ngombwa ko runaka afata telefoni ngo afotore ahubwo akabikora binyuze mu gukoresha ariya mataratara.

Ibi byemezwa na  Andrew Bosworth uyobora Labo ikora ibikoresho bya Facebook yitwa Facebook Reality Lab.

Ikoranabuhanga ni ryiza ariko ikibazo cyaryo ni uko rituma abantu batagira ubuzima bwabo bwite.

Amataratara ya Facebook aravugwaho kuzagabanya ibanga umuntu yagiraga ari kuri  Facebook iwe kuko ibyo azaba akora bizaba bifitanye isano n’aho aherereye bityo icyo yohereje kicyerekana n’ibyo ahugiyemo.

Bizaba bigoye gucika ‘camera.’

Ikoranabuhanga riri kuzamuka cyane k’uburyo abashinzwe umutekano bagombye kugira impungenge

Facebook si cyo kigo cya mbere ku isi gikoze amataratara akora muri buriya buryo kuko Google nayo yigeze kuyakora ariko akarusho ka Facebook ni uko amataratara yayo azaba afite ubushobozi bwo gukora nk’imbuga nkoranyambaga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version