Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kuki Banki Za Kenya Zikomeje Kwigarurira Isoko Ry’U Rwanda?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kuki Banki Za Kenya Zikomeje Kwigarurira Isoko Ry’U Rwanda?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 June 2021 7:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nta gihe kinini gishize imwe muri banki nini za Kenya yitwa KCB ishoye imigabane  ijya kungana na 100% muri Banki y’abaturage y’u Rwanda. Uru ni rumwe mu ngero zerekana ko abanyemari bo muri Kenya bakomeje kurangamira isoko ry’imari mu Rwanda cyane cyane muri za Banki.

Si Kenya yonyine  iri kwitegereza uko isoko ry’imari mu Rwanda rihagaze kugira ngo ihashore  imari kuko na Nigeria nayo yabitekerejeho ndetse irabikora, ubu imwe muri banki zaho yitwa Access Bank Plc yahashoye arenga miliyoni 9.55$.

Imibare itangwa na Banki nkuru ya Kenya (Central Bank of Kenya, CBK)  yerekana ko u Rwanda ari ahantu hakomeje gushishikaza abashoramari bo muri kiriya gihugu kandi ngo nirwo rufite akantu heza mu Karere ruherereyemo ho gushoramo imari muri za Banki.

Raporo y’iriya banki( umwaka wa 2020) yerekana ko abashoramari mu bya banki bo muri Kenya bangukiye mu Rwanda amafaranga angana na miliyoni 33.17$ ni ukuvuga amashilingi ya Kenya angana na miliyari 3.55Ksh.

Tanzania niyo yabaye iya nyuma mu kungukira banki za Kenya kuko yo yiyinjirije miliyoni 5.99$ ni ukuvuga miliyoni 641.13 z’amashilingi ya Kenya( Ksh).

Nyuma y’u Rwanda ikindi gihugu Abanyakenya bangukiramo mu imari yabo ya banki ni Uganda aho bungutse miliyoni 32.99$ ni ukuvuga miliyari 3.53 Ksh, nyuma hakurikiraho Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yabinjirije miliyoni 17.47$ ni ukuvuga miliyari 1.87 Ksh, nyuma haza  Sudani y’Epfo yabinjirije miliyoni 12.42$ ni ukuvuga miliyari 1.33Ksh, hakurikiraho Ibirwa bya Maurice byabinjirije miliyoni 11.12$ ni ukuvuga miliyari 1.19 Ksh nyuma kahaza u Burundi bwabinjirije miliyoni 6.18$ ni ukuvuga miliyari 661 Ksh.

Ya raporo twavuze haruguru yabonywe na The East African ivuga ko mu mwaka ushize ( 2020) abashoramari ba Kenya bungutse miliyoni 119.53$ ni ukuvuga miliyari 12,79 Ksh. Aya yose ni ayo bungukiye mu bihugu bashoyemo harimo n’u Rwanda.

Ni ikigereranyo kingana na 0.51 ku ijana ugereranyine n’uko byagenze mu mwaka wa 2019 ubwo bungutse miliyoni 118.8 $ ni ukuvuga miliyari 12.72 Ksh.

Abahanga bavuga ko iyo icyorezo COVID-19 kitaduka mu mpera z’umwaka wa 2019, Kenya yari bube yarungutse cyane.

Kugeza ubu Banki zo muri Kenya zikorera mu Rwanda ni Equity, KCB, NCBA na I&M.

KCB yo iherutse kwiyemeza kugura imigabane yose iri muri Banki y’abaturage y’u Rwanda, ikazayaha ikigo Atlas Mara cy’Abongereza kuko nicyo gifite 62% by’imigabane yose, isigaye( 38%) ikaba ifitwe n’abandi.

Raporo twavuze haruguru ivuga ko u Rwanda rwatangiye kubyarira imari Kenya ndetse guhera muri 2018.

U Rwanda ruha abashoramari ba Kenya mu by’amabanki inyungu ingana na 27.75% kandi ngo guhera muri 2018 bigenda bizamuka.

TAGGED:BankiBurundifeaturedImariKenyaRwandaTanzaniaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyarwanda Yiciwe Urw’Agashinyaguro Muri Uganda
Next Article Urwobo Rwa Bayanga Rwa Huye Rwarasibwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Shampiyona Y’Abagore Y’u Rwanda Izajya Ica Kuri Rubuga Rwa FIFA

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

ICPAR Yishimira Aho Igeze Iteza Imbere Umwuga W’Ibaruramari

Kagame Yaganiriye N’Uyobora Banki Nyafurika Y’Iterambere Bibanda Ku Mikoranire

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Umwami Wa Maroc Yandikiwe Ikiruhuko Kubera Uburwayi 

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Uko RDF Yakiriwe Muri Jamaica

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

U Rwanda Rwishimira Intambwe Yatewe Mu Kurwanya Igwingira Mu Bana Bato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?