Kuki Banki Za Kenya Zikomeje Kwigarurira Isoko Ry’U Rwanda?

Nta gihe kinini gishize imwe muri banki nini za Kenya yitwa KCB ishoye imigabane  ijya kungana na 100% muri Banki y’abaturage y’u Rwanda. Uru ni rumwe mu ngero zerekana ko abanyemari bo muri Kenya bakomeje kurangamira isoko ry’imari mu Rwanda cyane cyane muri za Banki.

Si Kenya yonyine  iri kwitegereza uko isoko ry’imari mu Rwanda rihagaze kugira ngo ihashore  imari kuko na Nigeria nayo yabitekerejeho ndetse irabikora, ubu imwe muri banki zaho yitwa Access Bank Plc yahashoye arenga miliyoni 9.55$.

Imibare itangwa na Banki nkuru ya Kenya (Central Bank of Kenya, CBK)  yerekana ko u Rwanda ari ahantu hakomeje gushishikaza abashoramari bo muri kiriya gihugu kandi ngo nirwo rufite akantu heza mu Karere ruherereyemo ho gushoramo imari muri za Banki.

Raporo y’iriya banki( umwaka wa 2020) yerekana ko abashoramari mu bya banki bo muri Kenya bangukiye mu Rwanda amafaranga angana na miliyoni 33.17$ ni ukuvuga amashilingi ya Kenya angana na miliyari 3.55Ksh.

- Advertisement -

Tanzania niyo yabaye iya nyuma mu kungukira banki za Kenya kuko yo yiyinjirije miliyoni 5.99$ ni ukuvuga miliyoni 641.13 z’amashilingi ya Kenya( Ksh).

Nyuma y’u Rwanda ikindi gihugu Abanyakenya bangukiramo mu imari yabo ya banki ni Uganda aho bungutse miliyoni 32.99$ ni ukuvuga miliyari 3.53 Ksh, nyuma hakurikiraho Repubulika ya Demukarasi ya Kongo yabinjirije miliyoni 17.47$ ni ukuvuga miliyari 1.87 Ksh, nyuma haza  Sudani y’Epfo yabinjirije miliyoni 12.42$ ni ukuvuga miliyari 1.33Ksh, hakurikiraho Ibirwa bya Maurice byabinjirije miliyoni 11.12$ ni ukuvuga miliyari 1.19 Ksh nyuma kahaza u Burundi bwabinjirije miliyoni 6.18$ ni ukuvuga miliyari 661 Ksh.

Ya raporo twavuze haruguru yabonywe na The East African ivuga ko mu mwaka ushize ( 2020) abashoramari ba Kenya bungutse miliyoni 119.53$ ni ukuvuga miliyari 12,79 Ksh. Aya yose ni ayo bungukiye mu bihugu bashoyemo harimo n’u Rwanda.

Ni ikigereranyo kingana na 0.51 ku ijana ugereranyine n’uko byagenze mu mwaka wa 2019 ubwo bungutse miliyoni 118.8 $ ni ukuvuga miliyari 12.72 Ksh.

Abahanga bavuga ko iyo icyorezo COVID-19 kitaduka mu mpera z’umwaka wa 2019, Kenya yari bube yarungutse cyane.

Kugeza ubu Banki zo muri Kenya zikorera mu Rwanda ni Equity, KCB, NCBA na I&M.

KCB yo iherutse kwiyemeza kugura imigabane yose iri muri Banki y’abaturage y’u Rwanda, ikazayaha ikigo Atlas Mara cy’Abongereza kuko nicyo gifite 62% by’imigabane yose, isigaye( 38%) ikaba ifitwe n’abandi.

Raporo twavuze haruguru ivuga ko u Rwanda rwatangiye kubyarira imari Kenya ndetse guhera muri 2018.

U Rwanda ruha abashoramari ba Kenya mu by’amabanki inyungu ingana na 27.75% kandi ngo guhera muri 2018 bigenda bizamuka.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version