Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kuki Guverinoma Itangaza Ibiciro Bya Petelori Buri Mezi Abiri?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Kuki Guverinoma Itangaza Ibiciro Bya Petelori Buri Mezi Abiri?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 July 2025 2:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ibiciro bya lisansi na mazutu bitangazwa buri mezi abiri.
SHARE

Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore, ubwo yasobanuraga iby’impinduka ku biciro ku bikomoka kuri Petelori byaraye bitangajwe, yavuze ko impamvu bitangazwa buri mezi abiri ari uko ari cyo gihe bitwara ngo bive ku ruganda rubitunganyiriza  iyo mu mahanga bibe bigeze ku isoko ry’u Rwanda.

Gasore avuga ko buri mezi abiri, ni ukuvuga mu minsi 60, Guverinoma yicara ikareba uko lisansi yaguzwe ku isoko mpuzamahanga, ingano yayo, uko yaguzwe, ibyayitanzweho mu nzira, ikiguzi cy’ubwikorezi, icy’ubwishingizi n’imisoro yo ku byambu n’ikiguzi cyayitanzweho kuva ku byambu kugera imbere mu gihugu, ibyo byose bigateranywa hakagenwa igiciro lisansi izacuruzwaho.

Ati: “Impamvu tubikora buri mezi abiri ni uko ari cyo gihe bitwara kugira ngo lisansi ibe ivuye ku ruganda ruyitunganya ibe igeze hano mu gihugu ku isoko”.

Minisitiri Gasore yavuze ko kuri iyi nshuro, umwihariko wabaye ari uw’uko hashyizwe mu bikorwa umwanzuro w’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Gashyantare, 2025 ubwo hagenwaga imisoro mishya.

Icyo gihe hemejwe ko igiciro cya lisansi kizajya gishyirwaho umusoro ku nyongeragaciriro, VAT/TVA, kandi uwo musoro ugatangira gukurikizwa tariki 01, Nyakanga, 2025.

Kuri Minisitiri Gasore, iyi niyo mpamvu yatumye inyongera iba nini kurusha iyari isanzwe imenyerewe ku bikomoka kuri petelori.

Gusa avuga ko nubwo hari iyo nyongera, ku rundi ruhande hari icyo Leta yigomwe kuko iyo itaza kubikora inyongera yashyizweho yari bube ingana na 18%, ariko ubu yiyongereyeho 11%.

Kuri mazutu ho hari bube hiyongereyeho 14% ariko hiyongereyeho 6.6%. nk’uko Minisitiri Dr. Jimmy Gasore abivuga.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Antoine Kajangwe yavuze ko izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri petelori ryatangajwe ridakwiye gukura abantu umutima.

Avuga ko ubusanzwe urwego rugirwaho ingaruka n’iryo zamuka ari ubwikorezi bw’ibicuruzwa, akemeza ko nazo atari nyinshi kuko uru rwego rufite 22% gusa ku bucuruzi bwose.

Ati: “ Abacuruza, abaranguza n’abadandaza bo bafite 61% y’igicuruzwa, bivuze ko ubwikorezi atari cyo kintu kigiye kongera cyane ibiciro kuri bya biribwa cyangwa bya bintu buri Munyarwanda aba akeneye buri munsi”.

Kajangwe avuga ko ibiciro byaraye bitangajwe biramutse birebewe ku muceri uturuka i Rusizi, bishobora kungera Frw 6 ku kiguzi cy’ubwikorezi ku kilo, akemeza ko ayo mafaranga atazabera umuzigo umufuka w’umuguzi uhahira i Kigali.

Ku bigori biva muri Nyagatare, hashobora kwiyongeraho Frw 4 ku kiguzi cy’ubwikorezi ku kilo kimwe cyabyo naho ku birayi biva i Musanze hakiyongeraho Frw 4 ku kilo kiguriwe i Kigali.

Avuga kandi ko Leta ifite ibikomoka kuri petelori n’ibiribwa bihagije yahunitse, ibyo nabyo bikaba uburyo bwo kwirinda ko ibintu byazazamba mu gihe kiri imbere.

Minisitiri Gasore yasobanuye ko abatwara moto batagombye kuzamura igiciro kubera ko urugendo rwishyurwa Frw 500 burya rutwara lisansi ya Frw 200.

Avuga ko biramutse bibaye ngombwa ko motari azamura igiciro, atagombye kurenza Frw 20 ku rugendo rusanzwe rugenderwa Frw 500 kuko ari yo angana na 10%.

TAGGED:featuredGasoreIbiciroIbikorwaremezoKajangweLisansiMazutuMinisitiriPeteloriUbucuruzi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iran Yahagaritse Imikoranire N’Ikigo Mpuzamahanga Cy’Ingufu Nikileyeri
Next Article RDB Yatashye Ibindi Bikorwaremezo Muri Nyungwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?