Bisanzwe bizwi ko abantu bagejeje cyangwa barengeje imyaka 55 bagira ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umuti n’imitsi, bigaterwa ahanini n’uko nyine baba bashake, izo ngingo zitagikora neza.
Muri iki gihe ariko, ibintu byarahindutse! Abahanga mu buzima bavuga ko iki kibazo cy’ubuzima kiri kugaragara mu bantu bafite no hagati y’imyaka 20 na 50.
Ibihamya bishingiye ku bushakashatsi byerekana ko indyo nkene no kudakora imyitozo ngororamubiri ari byo nyirabayazana w’ako kaga mu bakiri bato, basanzwe ari bo mizero y’ibihugu.
Hejuru y’ibi hiyongeraho ingaruka za COVID-19.
Ikibazo cy’umutima mu bakiri bato giherutse kwandikwaho mu itangazamakuru ryo muri Amerika ubwo umugabo w’imyaka 38 y’amavuko yikubitaga hasi agapfa azize guhagarara k’umutima.
Mbere y’ibyo byago, nta kimenyetso cy’ubuzima bubi yagaragazaga ngo abantu babe bagiheraho bavuga ko yari afite ibyo byago.
Bimubaho hari mu mwaka wa 2024 ubwo yirukaga mu irushanwa rya New York City Triathlon.
Umwaka umwe mbere y’aho, mu mwaka wa 2023, Bronny James umwana wa LeBron James yikubise hasi kubera guhagarara k’umutima ubwo yari mu myitozo ya Baskteball kuri Kaminuza yitwa University of Southern California kandi yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Yajyanywe kwa muganga urabagwa, arakira ariko asigira benshi kwibaza icyateye umwana nkawe guhura n’ibibazo by’umutima bikomeye bene ako kageni!
Muganga w’indwara z’umutima n’imitsi mu bitaro bya Harvard muri Amerika witwa Ron Blankstein yavuze ko abantu bataramenya ko iby’uko umutima wibasira abakuze ‘gusa’ ari inkuru ishaje.
Avuga ko kubimenya ari kimwe, ariko ko icy’ingenzi ari ugufata ingamba zo kwirinda ikibitera.
Ni ryari bavuga ko umutima wahuye n’ibibazo?
Mu magambo avunaguye, bavuga ko umutima ugira ibibazo iyo amaraso atagera mu mutima neza, akaza ari make cyangwa se ntaze namba!
Ibimenyetso by’ibi bibazo ni ukubabara mu gituza, mu gikanu, mu ntugu, mu bitugu, guhumeka insigane, bikagendana no kugira intege nke cyangwa kugwa hasi bitewe n’isereri itunguranye.
Iki kibazo kiri kugaragara ahanini mu bihugu bikize nka Amerika, ariko no bihugu bikennye bijya bihagaragara cyane mu mijyi.
Ikigo cya Amerika gishinzwe ibarurishamibare mu by’ubuzima, National Center for Health Statistics, kivuga ko mu mwaka wa 2019, 0.3% by’abantu bakuru bo muri Amerika bafite imyaka iri hagati ya 18 na 44 bagize ikibazo cyo guhagarara k’umutima ugereranyije n’uko bari 0.5% mu mwaka wa 2023.
Ni umubare wiyongereyeho 66% mu gihe cy’imyaka ine.
Mu bitaro byo muri Amerika kandi hari urubyiruko 2,000 rwajyanywe mu bitaro hagati ya 2000 na 2016 kubera icyo kibazo, kandi umwe muri batanu yari afite imyaka 40 cyangwa munsi yayo.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2019 butangazwa mu kinyamakuru American Journal of Medicine buvuga ko kurwara umutima ari ikibazo kigaragara kuri benshi ndetse kigendana no guturika k’udutsi two mu bwonko, indi mpamvu ihitana abakiri bato.
Hari indi mpamvu itera abakiri bato kubura ubuzima bitewe n’umutima udakora neza, iyo ikaba guhagarara k’umutima ‘by’ako kanya’.
Impamvu abahanga basanze zitera ibi bibazo zibanzirizwa mbere na mbere no kunywa inzoga.
Abafite ibyago byo guhura n’aka kaga ni abagabo kuko burya, muri rusange, ari bo ba ‘kanyota’ kurusha abagore.
Gusa imibare yerekana ko hari ahantu ku isi usanga umubare w’abagore banywa kurusha abagabo bityo n’ibyago byabo byo kurwara indwara z’umutima n’imitsi bikiyongera.
Abagore b’Abiraburakazi nibo bavugwaho kunywa cyane kurusha bagenzi babo b’Abazungukazi, ibi bikagaragara cyane muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Imibare yatanzwe n’ikigo McKinsey Health Institute and the American Heart Association yo mu mwaka wa 2024 ivuga ko abagore ari bo bahitanwa cyane n’indwara z’umutima kurusha abagabo.
Impamvu zindi zikomeye zitera imitima y’abantu guhagarara zirimo umubyibuho ukabije, kurwara diyabete no kugira umuvuduko w’amaraso.

Nubwo ibyo bibazo bishobora kugera ku muntu kuko abo akomokaho nabo babihoranye, akenshi biterwa n’imibereho ye ya mbere y’uko ibintu bigera kuri urwo rwego rw’uburwayi.
Indyo ikize ku mavuta, kunywa inzoga n’itabi( uko ringana kose), kudakora imyotozo ngororamubi biri mu mpamvu zikomeye zitera ibyo bibazo by’ubuzima.
Ikibabaje ni uko hari benshi mu bakiri bato batazi ko bugarijwe n’ubwo burwayi, ugasanga bakomeza kunywa yaba inzoga, itabi kandi ntibakore imyitozo ngororamubiri.

Mu bihugu bikennye, benshi batekereza bibeshya ko kurya indyo ikungahaye ku ntungamubiri no ku mavuta kandi bakabikora buri munsi ari bwo busirimu.
Imyumvire nk’iyo igendana kandi no kudakora imyitozo ngororamubiri, abantu bakamara igihe kirekire bicaye mu ngo zabo, bakagenda mu modoka cyangwa ku mapikipiki, ari nako banywa inzoga n’ibindi binyamasukari byinshi kandi kenshi.
Inama abaganga batanga ni iyo kwirinda hakiri kare ibyatuma umutima ujya mu kaga.
Indyo ikize ku mboga n’imbuto iba ari ingenzi kuri buri wese ushaka kugira umutima utera neza.
Kuzibukira itabi n’inzoga nabyo ntibigira uko bisa kandi umuntu agakora imyitozo ngororamubiri.
Mu gihe runaka, ni ngombwa ko umuntu akoresha ibizamini akamenya niba umutima we ufite ejo hazaza heza.