Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kuki Kigali Iza Imbere Mu Kwakira Inama Mpuzamahanga Zibera Muri Afurika?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kuki Kigali Iza Imbere Mu Kwakira Inama Mpuzamahanga Zibera Muri Afurika?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 June 2023 9:28 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

U Rwanda rwasanze kubaka ibikorwaremezo bitandukanye ari uburyo bwiza bwo kuzamura urwego rw’ubukerarugendo. Rumwe mu nzego zazamukiye muri iri shoramari ni urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama.

Inzego zibishinzwe zasanze ari ngombwa kubaka hoteli ngari, zifite ibyangombwa byose biri ku rwego mpuzamahanga kugira ngo abasura u Rwanda babone aho bakorera inama kandi baharuhukire.

Hashinzwe n’Ikigo gishinzwe gukurikirana imikorere y’izi hoteli kitwa Rwanda Convention Bureau.

Kiyoborwa na Madamu Janet Karemera.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image
Janet Karemera umuyobozi wa Rwanda Convention Bureau

Hamwe mu hantu hagari kandi hujuje ibisabwa ngo Kigali n’u Rwanda bize imbere mu kwakira abashyitsi ku rwego rw’ikirenga muri Afurika ni muri BK Arena, Kigali Convention Center, Intare Arena na Radisson Blue.

Ibi bikorwaremezo bifite ubwiza n’ikoranabuhanga bitangaza benshi basuye u Rwanda.

Ku rundi ruhande, umutekano n’urugwiro abasuye u Rwanda barusangamo bituma babibwira abandi bityo mu gihe cyo gupiganirwa amasoko ngo rwakire inama mpuzamahanga runaka, bikarwongerera amahirwe.

Indi mpamvu ituma rugera kuri ruriya rwego ni uko ruba rwarakiriye n’izindi nama mpuzamahanga zikagenda neza.

Imwe muzo ruheruka kwakira ni CHOGM yabaye muri Kamena, 2022.

- Advertisement -

Ikigo mpuzamahanga gicunga uko inama zikorwa kitwa ICCA (International Congress and Convention Association) nicyo cyashyize Kigali ku mwanya wa kabiri mu kwakira inama mpuzamahanga zibera muri Afurika nyuma ya Cap Town muri Afurika y’Epfo.

Kigali mu mwaka wa 2022 yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu mijyi ikorerwamo inama mpuzamahanga nyinshi muri Afurika

Ahandi u Rwanda rukura amahirwe yo kuba mu bihugu bya mbere byakira inama mpuzamahanga zibera muri Afurika ni ingendo indege za Rwandair zikorera mu mijyi myinshi ya Afurika ndetse n’ahandi ku isi.

Byorohereza abantu kugera i Kigali bazanywe n’indege y’u Rwanda.

Serivisi nziza ni intego nkuru muri Rwandair

Undi mushinga uzatuma u Rwanda rukomeza kuba nyabagendwa ni ikibuga kigezweho kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera.

Uko abantu bazakomeza gusura u Rwanda ni ko n’ibikorwa remezo byo kubakira bizakomeza kubakwa.

TAGGED:featuredIbikorwaremezoKigaliRwandaUmujyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article DRC: Umutwe Wa ADF Ukomeje Kwica Abaturage
Next Article Ngororero: Yafashwe Akorera Undi Ikizamini Cy’Uruhushya Rw’Agateganyo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?