Kuki Kigali Iza Imbere Mu Kwakira Inama Mpuzamahanga Zibera Muri Afurika?

U Rwanda rwasanze kubaka ibikorwaremezo bitandukanye ari uburyo bwiza bwo kuzamura urwego rw’ubukerarugendo. Rumwe mu nzego zazamukiye muri iri shoramari ni urwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku nama.

Inzego zibishinzwe zasanze ari ngombwa kubaka hoteli ngari, zifite ibyangombwa byose biri ku rwego mpuzamahanga kugira ngo abasura u Rwanda babone aho bakorera inama kandi baharuhukire.

Hashinzwe n’Ikigo gishinzwe gukurikirana imikorere y’izi hoteli kitwa Rwanda Convention Bureau.

Kiyoborwa na Madamu Janet Karemera.

- Advertisement -
Janet Karemera umuyobozi wa Rwanda Convention Bureau

Hamwe mu hantu hagari kandi hujuje ibisabwa ngo Kigali n’u Rwanda bize imbere mu kwakira abashyitsi ku rwego rw’ikirenga muri Afurika ni muri BK Arena, Kigali Convention Center, Intare Arena na Radisson Blue.

Ibi bikorwaremezo bifite ubwiza n’ikoranabuhanga bitangaza benshi basuye u Rwanda.

Ku rundi ruhande, umutekano n’urugwiro abasuye u Rwanda barusangamo bituma babibwira abandi bityo mu gihe cyo gupiganirwa amasoko ngo rwakire inama mpuzamahanga runaka, bikarwongerera amahirwe.

Indi mpamvu ituma rugera kuri ruriya rwego ni uko ruba rwarakiriye n’izindi nama mpuzamahanga zikagenda neza.

Imwe muzo ruheruka kwakira ni CHOGM yabaye muri Kamena, 2022.

Ikigo mpuzamahanga gicunga uko inama zikorwa kitwa ICCA (International Congress and Convention Association) nicyo cyashyize Kigali ku mwanya wa kabiri mu kwakira inama mpuzamahanga zibera muri Afurika nyuma ya Cap Town muri Afurika y’Epfo.

Kigali mu mwaka wa 2022 yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu mijyi ikorerwamo inama mpuzamahanga nyinshi muri Afurika

Ahandi u Rwanda rukura amahirwe yo kuba mu bihugu bya mbere byakira inama mpuzamahanga zibera muri Afurika ni ingendo indege za Rwandair zikorera mu mijyi myinshi ya Afurika ndetse n’ahandi ku isi.

Byorohereza abantu kugera i Kigali bazanywe n’indege y’u Rwanda.

Serivisi nziza ni intego nkuru muri Rwandair

Undi mushinga uzatuma u Rwanda rukomeza kuba nyabagendwa ni ikibuga kigezweho kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera.

Uko abantu bazakomeza gusura u Rwanda ni ko n’ibikorwa remezo byo kubakira bizakomeza kubakwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version