Kuki Leta Y’u Rwanda Igomba Gukomeza Guteza Imbere TVET?

U Buyapani, u Budage, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika…ni bimwe mu bihugu byateye imbere cyane kubera ko abaturage babyo bahawe uburyo bwo kwiga amashuri y’ubumenyi ngiro.

Ijambo ‘ubumenyi ngiro’ rivuga ko ubumenyi runaka umuntu yakuye mu ishuri abukoresha kugira ngo ahange ikintu, asane ikintu cyangwa afashe abandi kubikora akoresheje bwa bumenyi.

Ubumenyi ngiro si ukubaza, kudodera ku cyarahani, gusudira n’ibindi bisaba nabyo ahubwo ni ugukora ibi tuvuze ariko ukabihuza n’ikoranabuhanga rigezweho muri ubwo bumenyi ngiro.

Kwiga kw’Abanyarwanda ba nyuma y’umwaduko w’Abazungu akenshi kwari gushingiye ku mashuri Abakoloni bifuzaga ko Abanyarwanda bigamo, bakiga Gatigisimu n’amategeko y’Imana.

- Advertisement -

Hari abize Tewolojiya, Amateka, Ubumenyi bw’Isi, Indimi( Igifaransa) n’ubundi bumenyi butari bufitiye Abanyarwanda akamaro cyane nk’uko bwakagiriye Abakoloni.

Mu rwego rwo gufasha abatarashoboye kwiga ayo masomo asaba gufata mu mutwe, Leta yabashyiriyeho amashuri bitaga IGA.

Hari umusaza witwa Callixte Karangwa wabwiye Taarifa ko IGA ari impine y’amagambo: Ikigo Gihugura Abaturage Ubutitsa.

Mu Gifaransa ni Centre Communale de Devéleppement et de Formation Permenante.

Akenshi muri aya mashuri, abantu bigaga kubaza, gusudira, ubufundi n’indi myuga.

Abakobwa bo boherezwaga kwiga sosiyale, ni ukuvuga amasomo yo kumenya guteka neza, kwakirana yombi abamugannye binyuze mu kumenya kumwenyura n’ubwo yaba atabishimiye.

Muri iki gihe rero, abahanga bavuga ko kwiga ubumenyamuntu, amateka, ubumenyi bw’isi n’andi masomo bitagombye gutwara umwanya munini mu  myigire n’imyigishirize y’ubu kuko ejo hazaza ari ah’abantu bakoresha ubumenyi bwabo bakarema ibikoresho n’ikoranabuhanga abatuye Isi bazacyenera.

Umwe muri abo bahanga ni Eng  Paul Umukunzi uyobora Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro.

 Paul Umukunzi

Umukunzi avuga ko kwiga amashuri y’ubumenyi ngiro ari rimwe mu  mayeri yafasha u Rwanda kugera ku iterambere.

Yabwiye itangazamakuru ko iyo urebye uko ahandi ku isi ibintu biteye, ubona ko ikoranabuhanga ari ryo rizaba riyoboye akazi kazakorwa mu isi y’ejo hazaza.

Kugira ngo ibi bizagerwaho, Eng Umukunzi avuga ko Abanyarwanda muri rusange bagombye kumva ko kwiga amashuri y’ubumenyi ngiro, tekiniki n’imyuga bitagenewe abaswa ahubwo ko ari icyiciro cy’abahanga bazi guhanga ibishya, gusana ibyangiritse cyangwa kwigisha abandi kubyikorera.

Ati: “ Kuki urugi rw’inzu ya kanaka rupfa, agahangayika ngo acyeneye runaka w’undi wo kumushyiriraho ipata? Ni ngombwa ko Abanyarwanda bamenya umwuga runaka.”

Kubera ko abantu bose badafite ubushobozi bungana mu kumenya ibintu kimwe, n’abiga amashuri y’ubumenyi ngiro babwiga mu mashuri no mu byiciro bitandukanye, bamwe bakajya mu mashuri bita technical schools ni ukuvuga amashuri agenewe abana b’abahanga cyane, abandi bakajya mu mashuri y’imyuga bita vocational schools bakiga amasomo nko guteka n’andi.

Ibi Paul Umukunzi avuga ko byakozwe hagamijwe kudatuma hari Umunyarwanda uba aho atagira icyo azi gukora cyamwinjiriza mu rugero runaka.

Ku rundi ruhande, uyu muyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro, tekiniki n’imyuga, avuga ko amashuri atanga buriya bumenyi ahenda.

Yatanze urugero rw’umunyeshuri ugomba kumenya guteka ifi.

Ati: “ Niba ushaka kwigisha umunyeshuri guteka ifi izaribwa n’umuntu uba muri Hotel ihambaye, bisaba ko umutoreza ku mafi nka 60 kugira ngo uzagere ku ifi iteguwe k’urwego rw’umukiliya w’iriya hoteli.”

Abana biga TVET bagomba bagomba kuba ari abahanga

Iki ngo ni ikibazo kubera ko n’umwarimu wigisha abanyeshuri biga ubumenyi ngiro nawe ahenda kubera ko urugero nk’umwarimu ugiye kwigisha umunyeshuri guteka ifi, aba agomba kuba asanzwe ayitekera Hoteli runaka bityo kumusibya akazi bigasaba kuza kumuhemba.

Ibikoresho nabyo bigomba kuba bihari kandi bijyanye n’igihe.

Hari ibyo Leta y’u Rwanda ishimirwa…

Ku rundi ruhande ariko, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uko 60% y’abanyeshuri barangiza amashuri y’ikiciro rusange bagomba kujya mu mashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro.

Ni Politiki izafasha urubyiruko kwiga amasomo y’imyuga, tekiniki n’ubumenyi ngiro bakamenya ko kwiga mu buryo bugezweho muri iki atari ukwiga  gusa aho ibintu biherereye, uko byakozwe n’akamaro kabyo n’ibindi ahubwo ari ukwiga gukoresha amaboko bahanga ibintu runaka.

Ababyeyi basabwe gushishikariza abana kwiga amashuri ya Tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro aho gukomeza kumva ko ari amashuri yigwamo n’abanyeshuri b’abaswa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version