Icyo Ibitaro Bya Faysal Bivuga Ku Bushobozi Bw’Abaganga Babyo

Ubuyobozi  bw’Ibitaro bya Faysal bwaraye bubwiye Taarifa ko nyuma y’uko hari umwe mu baganga babyo wigeze gukora ikosa akandika ko umugore wari waje kwivuza ibere agomba kuricibwa kubera ko yari yemeje ko ari cancer, muri iki gihe byongereye imbaraga mu guhugura abaganga babyo.

Intego ngo ni uko mu gihe k’imyaka 10, u Rwanda ruzaba rufite abaganga b’Abanyarwanda benshi kurusha  Abanyamahanga.

Ikosa uriya muganga yakoze ni irihe?

Tariki 11, Mata, 2021 Taarifa yasohoye inkuru yavugaga ku cyemezo cyari kimaze igihe gito gifashwe n’Urukiko  rwisumbuye rwa Gasabo cyategekaga ibitaro bibiri bikomeye mu Rwanda guteranya amafaranga bigaha umugore miliyoni zirenga 100 Frw kuko byagize uruhare mu kumuca ibere byibeshye ko rifite cancer.

- Kwmamaza -

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’urubanza rwari rugiye kumara imyaka ibiri.

Uriya mugore yari  yarasabye urukiko kuzahabwa indishyi ya Miliyoni 305 Frw.

Icyemezo cyo kumuha iriya ndishyi cyafashwe tariki 09, Mata, 2021, kikaba cyaraje  gitegeka ibitaro by’u Rwanda bya gisirikare biri i Kanombe n’ibyitiriwe Umwami Faysal gukusanya ariya mafaranga bikayaha uriya mugore.

Ibitaro by’u Rwanda bya gisirikare biri i Kanombe byo icyo gihe byategetswe  gutanga miliyoni 62 Frw, ibya Faysal bigatanga Miliyoni 42 Frw.

Mbere y’inkuru yacu hari ikinyamakuru cyitwa Kigali Law Tiding cyari cyaranditse ko ibya ruriya rubanza byari byaratangiye muri Kanama, 2017, ubwo umugore ukomoka mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini yajyanwaga mu bitaro bya Faysal  gusuzumwa ibere ryamuryaga.

Dr Lynette Kyokunda wakoraga mu Bitaro bya Faysal yaramusuzumye ‘yemeza yibeshya’ ko afite cancer mu ibere igeze ku rwego rwa kabiri.

Wa mugore wagombaga gucibwa ibere kubera icyemezo cya Dr Kyokunda yasabye abo muri Faysal kumwohereza mu bitaro by’u Rwanda bya gisirikare biri i Kanombe kuko ari ho yari bushobore kwishyura iriya serivisi.

Yagezeyo umuganga w’aho ntiyatindiganya, aramubaga amuca ibere.

Nyuma y’igihe, uriya mugore yaje kubona ibihamya ntakuka by’uko nta cancer yari arwaye ahita ajyana ikirego mu rukiko.

Urukiko rwaje kwanzura ko yarenganye rutegeka abamurenganyije bakamuca urugingo[ruri mu zikomeye ziranga umugore] kumuha indishyi zingana na miliyoni twanditse haruguru.

Urukiko rwabifasheho umwanzuro

Bidateye kabiri, Ibitaro bya Faysal byumvikanye mu kindi kirego cy’uko hari umugore wabireze ko byamurangaranye ubwo yajyaga kubyara, bigatuma umwana we avuka ananiwe cyane bikamuviramo ubumuga.

Iki nacyo cyabaye ikirego gikomeye ariko ikindi cyaje kuba agahebuzo ni uko ku munsi w’iburanisha ryabaye tariki 13, Mata, 2021 umucamanza yavuze ko mu iburanisha ryabanjirije iryo, humviswe inzitizi z’uko rudafite ububasha bwo kuburanisha ruriya rubanza kuko rwatinze, ariko yongeraho ko bashatse n’inyandiko za ririya buranisha ryabanje barazibura.

Ibi bivuze ko iburanisha rizasubirwamo.

Kuba inyandiko y’iburanisha kiriya gihe yarabuze ni ikosa ry’ubwanditsi bw’Urukiko  ariko intandaro yabyo ni uburangare bw’ababyaza ba Faysal bwatumye umwana avuka ananiwe cyane bikamuviramo ubumuga.

Ese abaganga b’ibi bitaro ubu bafite ubuhe bumenyi?

Mu rwego rwo kumenya niba amakosa [utavuga ko ashingiye ku bumenyi bucye byanze bikunze] yavuzwe muri biriya bitaro yaracyemutse, mu kiganiro ubuyobozi bw’Ibitaro bya Faysal bwaraye buhaye abanyamakuru, Taarifa yabajije icyizere bwaha ababigana cy’uko abaganga babo bafite ibisabwa byose ngo batange serivisi ziramira ubuzima nk’uko bisanzwe n’ahandi ku isi.

Dr Augustin Sendegeya aganira n’abanyamakuru

Umuyobozi mukuru muri  Faysal ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi  Dr Augustin Sendegeya avuga ko ibitaro bya Faysal byahawe izindi nshingabo zirimo gukora k’uburyo biba icyitegerezo mu Rwanda no mu Karere ruherereyemo.

Dr Sendegeya yavuze ko mu rwego rwo kongerera abaganga ba biriya bitaro ubumenyi, ubuyobozi bwabyo bubategurira amahugurwa agenewe impuguke.

Avuga ko ubusanzwe ibitaro bya Faysal bifite abaganga bose hamwe 76.

Muri bo ab’inzobere ni 45 bakora mu bitaro mu buryo buhoraho(full time), hakaba  n’abandi bakora mu buryo budahoraho ( part time) bagera kuri 20.

Hari abandi baganga  12  baturuka muri za Kaminuza n’ibitaro byo mu mahanga bakaza guhugura Abanyarwanda mu kuvura indwara zihariye.

Aba tuvuze nyuma ni abaganga baza gufasha Abanyarwanda kuba inzobere mu kuvura indwara z’umutima, impyiko na za cancers.

Abajijwe impamvu umutima, impyiko na cancers ari byo bitaho cyane, Dr Augustin Sendegeya yasubije Taarifa ko Abanyarwanda benshi bajya hanze yarwo kwivuza ziriya ndwara bigatuma bahendwa, bakajya kure y’inshuti n’imiryango yabo kandi n’amafaranga bakayishyura abanyamahanga.

Ati: “ Imibare dufite yerekana ko Abanyarwanda benshi bajya kwivuriza hanze baba bafite ibibazo by’umutima udakora neza, impyiko zidakora neza ndetse na za cancers. Bituma ikiguzi kibabana kinini bityo rero twemera ko turamutse tubafashije kubonera serivisi mu Rwanda byabagirira akamaro kurusha kujya imahanga.”

Avuga 25% by’abivuriza hanze y’u Rwanda bajyayo kwuvuza impyiko, abagera kuri 15 % bajyanwayo no kwivuze  n’umutima, abandi basigaye bakajyanwa yo  no kwivuza za cancers.

Mu rwego rwo gucyemura iki kibazo Dr Sendegeya avuga ko ubuyobozi bw’ibitaro bya Faysal bukora uko bushoboye ngo bwongere Abanyarwanda b’inzobere mu kubaga indwara zihariye( babita sub-specialists) kugira ngo mu myaka 10 iri imbere u Rwanda ruzabe rufite abaganga b’inzobere bitabaye ngombwa ko abantu bajya kubashaka hanze yarwo.

Ibi Faysal ibikora binyuze mu bufatanye n’abaganga bo muzi Kaminuza zo mu mahanga nk’abo muri Amerika, Maroc, u Bufaransa n’ahandi baza guhugura Abanyarwanda.

Yemeza ko guhera mu mwaka utaha hari gahunda yo gutangira guhugura abaganga byibura babiri mu bumenyi runaka( kubaga umutima, impyiko, kubaga abana, no gutera impyiko ku bantu bazihawe) kugira ngo mu myaka icumi u Rwanda ruzabe rufite abaganga barwo bashobora gukomeza guhugura bagenzi babo, gutyo gutyo…

Ikindi uyu muyobozi avuga kiri gushyirwamo imbaraga, ni ikoranabuhanga mu gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye.

Muri iki gihe biriya bitaro bifite  ibyumba 46 abaganga basuzumiramo.

Hari indi nzu yubatswe yise ‘Urusaro Clinique’ igamije gufasha abarwayi bashaka serivisi zihuta cyane kuzibona bakajyanirana n’amikoro yabo.

Iyi Clinique iri mu irembo rikuru ry’ibitaro bya Faysal.

Ikindi ngo ni uko muri biriya bitaro bafite ubushobozi bwo kubaga umutima batawufunguye.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Faysal witwa Prof  Millard Derbew avuga ko muri rusange umwaka wa 2021 wabaye mwiza ku bitaro bya Faysal ugereranyije n’uko byagenze mu mwaka wa 2020 ubwo Isi yose yari yugarijwe bikomeye n’icyorezo cya COVID-19.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Faysal witwa Prof Millard Derbew

Muri uyu mwaka ngo ku kwezi ibitaro bya Faysal byakira abarwayi batari munsi ya 6000 ni ukuvuga abagera kuri 200 ku munsi.

Muri abo barwanyi 6000 hari abagera ku 1200 bajya mu bitaro kugira ngo bitabweho bari kwa muganga.

Muri abo 1200 harimo bacye biba ngombwa ko babagwa.

Perezida Kagame ashima intambwe ibitaro bya Faysal byateye…

Perezida Kagame yashimye imikorere y’Ibitaro bya Faysal

Mu kiganiro yigeze guha abanyamakuru tariki 30, Ukuboza, 2020 Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite urwego rw’ubuzima ruteye imbere kandi rukomeye.

Yavuze ko rukomeye k’uburyo rushobora guha serivisi n’abaturuka mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba.

Perezida Kagame yavuze ko ibitaro byitiriwe Umwami Faysal bifite ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye kandi ku rwego rwiza k’uburyo rwaha abaturage serivisi z’ubuzima nziza ndetse n’Abanyamahanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version