Perezida Kagame Yitabiriye Inama Idasanzwe Ya EAC

Perezida Paul Kagame yitabiriye inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), isuzuma ingingo zirimo ubusabe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) bwo kwinjira muri uyu muryango.

Ni inama idasanzwe ya 18 y’abakuru b’ibi bihugu irimo kuba kuri uyu wa Gatatu, mu buryo bw’ikoranabuhanga. Yahawe insanganyamatsiko yo “kwimakaza ukwishyira hamwe, kwagura ubutwererane.”

Abandi bayobozi bitabiriye iyi nama ni Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na Visi Perezida w’u Burundi Prosper Bazombanza.

Ubunyamabanga bukuru bwa EAC buheruka gutangaza ko “Iyi nama izasuzuma ibintu bibiri; raporo y’inama y’abaminisitiri ku kwakira Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri EAC n’ivugururwa ry’itegeko rigena umubare shingiro w’abakuru b’ibihugu wemewe ngo babashe gukorana inama.”

- Advertisement -

Umubare ntarengwa w’abakuru b’ibihugu wemewe ngo inama iterane ni ingenzi cyane, kuko ubusanzwe iyo umuyobozi umwe muri batandatu b’ibihugu bigize EAC atitabiriye inama cyangwa adahagarariwe, iba igomba gusubikwa.

Ibyo bikagira ingaruka mu kudindiza ibyemezo by’ingenzi cyangwa imishinga y’akarere.

Ku bijyanye no kwakira RDC muri EAC, mu Ugushyingo 2021 ba Minisitiri bashinzwe ibikorwa by’akarere bemeje raporo ku busabe bwayo bwo kwinjira mu muryango.

Babikozeho raporo igombwa gufatwaho icyemezo n’abakuru b’ibihugu.

Ba minisitiri banasabye abakuru b’ibihugu gutanga umurongo ku biganiro na RDC, hagendewe ku byagaragajwe na raporo y’abakoze igenzura bemeje ko imiterere y’inzego n’amategeko byatuma icyo gihugu cyakirwa muri EAC.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr. Peter Mathuki, aheruka kuvuga ko abaturage bagera muri miliyoni 90 z’abaturage ba RDC bashobora kongerera imbaraga isoko ry’akarere n’amahirwe y’ishoramari.

Ati “Kuba DRC yakwinjiramo, Umuryango uzaba ufunguye amarembo uheyere ku Nyanja y’Abahinde kugeza ku Nyanja ya Atlantique, mu majyaruguru no mu majyepfo, bityo bikazamura amahirwe y’ubukungu bw’akarere.”

RDC ihana imbibi n’ibihugu bisanzwe muri EAC bya Tanzania, u Burundi, u Rwanda, Uganda na Sudan y’Epfo.

Ibihugu bitandatu bigize EAC bihagarariwe muri iyi nama

 

Share This Article
1 Comment
  • Niba inama y’ abaminisitiri nyuma yo gusuzuma ibya RDC yarasanze ari byiza ko yakwemererwa cyane cyane ko bakoresha n’ Igiswahili rwose turayakiriye ! Karibu sana na Hongera sana!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version