Buri mwaka taliki 17, Ukwakira, isi izirikana umunsi wiswe uwo kurandura ubukene mu bantu.
Inshinga ‘kurandura’ ubwayo ivuze ikintu kinini.
Ivuze ko ikirandurwa kigomba kuba cyarashinze imizi. Ubigeranyije n’igiti, wasanga ubukene buba bwaramaze gucengera mu bantu k’uburyo buba bugomba kurandurwa.
Ariko se ubukene ni nk’igiti koko barandurana n’imizi?
Ese ubundi ubukene ni ikintu gifatika, cyangwa ni ijambo rishingiye ku mibereho y’abantu, abo bantu bakitwa abakene?
Kuvuga ko ugiye kurandura ubukene, mu yandi magambo biba bivuze ko ugiye gukuraho abakene, ntibazongere kubaho kuko iyo hariho abakene nibwo n’ubukene bugaragara.
Kuva abantu babaho buri gihe muri kamere yabo habamo guhiganirwa kurushanya gutunga byinshi.
Muri iryo higanwa niho bamwe basigarira inyuma kuko nta mashuri ahambaye bize cyangwa bakabura gisegura ngo byibura babone igishoro cyatuma bivana mu manga y’ubukene.
Imvugo ‘poverty eradication’ isa n’aho ifite ubusobanuro bugari kurusha ibishobora kugerwaho mu by’ukuri.
Impamvu n’uko no mu gihugu cya mbere gikize ku isi, ( Leta zunze ubumwe z’Amerika) habayo abakene ndetse barusha ubwinshi abaturage batuye u Rwanda.
Igiterekezo cyo kurandura ubukene cyumvikana nk’intego nziza kandi ishoboka ariko mu by’ukuri ntibyakunda.
Uretse no kuba bitakunda nta n’icyo byamara kirambye kubera ko abantu bakenera abo barusha ubushobozi kugira ngo babakorere n’abafite ubushobozi buke bagakenera ababubarusha bityo buri wese mu byo ashoboye, akungukira ku wundi.
Ntacyo byafasha isi, buri wese uyituye atunze miliyoni $1.
Icyo gihe ntawaha undi akazi cyangwa ngo yumve ko ashaka n’ako kazi ubwako.
Amafaranga yata agaciro, akazi kakabura abagakora.
Ibikorwa Leta zikora mu by’ukuri ntibiba bigamije kurandura ubukene ahubwo biba bigamije kugabanya ubukene.
Kubugabanya nibyo bishyize mu gaciro kubera ko iyo bubaye bwinshi nanone biba ikibazo kuko abashomeri baba benshi cyane, igihugu ntikigire abantu bize, bityo n’ibyaha bikiyongera.
‘Poverty reduction’ ishyize mu gaciro kurusha ‘poverty eradication.’
Uburyo bwiza bwo kugabanya ubukene mu bantu ni ukubaha uburyo bwo kwiga bakiri bato.
Uburezi niwo mushinga byagaragaye ko ufasha mu kurwanya ubukene mu buryo bugaragara kandi burambye.
Umuhanga w’Umunyarwanda witwa Prof Isaie Nzeyimana yigeze kubwira Taarifa ko burya gukena ati ukutagira ibintu gusa, ahubwo ngo ni no kudashobora gukoresha ibyo ufite.
Ku rundi ruhande, asanga no gutera imbere atari ukugira ibintu n’abantu gusa, ahubwo ari no kugira imikorere.
Ibyo avuga bivuze ko uburezi ari ingenzi mu gufasha abantu kugira imikorere myiza yatuma babyaza umusaruro amahirwe isi itanga.
Kugira ngo umenye ko ubukene budashobora kuranduka mu bantu ni uko no mu bihugu byagerageje gushyiraho uburyo bwo gusaranganya umutungo wabyo aho umuntu atabona ko ibyo atunze ari ibye gusa, byaje gusanga uwo muvuno utaramba.
Icyaje gufatwa nk’ihame ni uko buri muntu agomba kurya ifi yirobereye.
Iri hame niryo rituma abantu bakora amanywa n’ijoro kugira ngo batunge byinshi ndetse n’ibyo badakeneye ako kanya.
Uko imyaka ishira indi igataha kandi niko n’abakene barushaho gukena mu gihe abakire babona umusaruro munini cyane.
Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye yerekana ko muri iki gihe(2022) abantu Miliyari 1.3 baba mu bukene bukabije.
Biganjemo abagore n’urubyiruko.
Umuhati w’abafata ibyemezo ugamije kureba ko ubukene bwacika usa n’utazagerwaho ahubwo igishoboka ni ugushyiraho uburyo butuma ababishoboye bajya mu ishuri, abatabishoboye bagafashwa kwiga, ubukene abantu babamo bukagabanuka.