Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kuremereza Imisoro Sibyo Biguha Imisoro Myinshi: Perezida Kagame Abwira Abayobozi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kuremereza Imisoro Sibyo Biguha Imisoro Myinshi: Perezida Kagame Abwira Abayobozi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 January 2023 5:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Paul Kagame yasabye abashinzwe gushyiraho amategeko agenga imisoro n’abayakira kwicara bakareba niba nta buryo yakoroshywa kuko kuremereza imisoro atari byo bituma hishyurwa myinshi.

Kagame avuga ko akamaro k’imisoro kazwi kandi ko nta muntu ubishidikanyaho.

Icyakora ngo abashinzwe imisoro baramutse bicaye bakabiganiraho, bashobora gushyiraho  imisoro itagize uwo iremerera.

Ati: “…Kuremereza imisoro sibyo biguha imisoro myinshi. Ababishinzwe barimo n’abo mu Nteko ishinga amategeko batangire babitekerezeho.”

Ibi Perezida Kagame abivuze mu gihe muri iki gihe ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kimaze iminsi gitangije uburyo bwo kureba niba nta muntu unyereza umusoro binyuze mu kudatanga EBM.

Gusora ubwabyo si cyo kibazo nk’uko Umukuru w’u Rwanda yabivuze, ariko ngo hagombye kurebwa niba nta misoro iremereye yagabanywa.

Indi ngingo Perezida Kagame yagarutseho ni abayobozi bahora mu ngendo z’indege , bagakora mu kigega cya Leta kandi bigatuma umwanya bari bafite wo gukemura ibibazo by’abaturage batawukoresha mu nyungu zabo.

Hari mu rwego rwo kwibutsa abaturage ko gutanga serivisi nziza kandi zihuse ari inshingano yabo ya mbere.

Yasabye Minisitiri w’intebe kubishyiramo imbaraga akajya areba niba abayobozi bashaka kujya mu mahanga babikwiye

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye uwahoze ari Perezida wa Sena Dr. Augustin Iyamuremye kubera akazi yakoze kandi akaba yarakarangije neza.

Yijeje uwamusimbuye ko bagenzi be ndetse n’abandi bayobozi bazamufasha kugira ngo yuzuze inshingano ze.

Yibukije buri wese mu nshingano ze kuzuzanya na mugenzi we kugira ngo bateze imbere abaturage.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bagombye kwibaza igishya bagiye gukora kugira ngo bazahindure imibereho y’Abanyarwanda irusheho kuba myiza.

Yabasabye kuva mu magambo meza bakajya mu bikorwa bigendanye nayo.

TAGGED:AbasenateriAbayobozifeaturedImisoroKagameRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sen Dr. Kalinda Yasimbuye Iyamuremye Mu Kuyobora Sena Y’u Rwanda
Next Article Umwana Umwe Muri 25 Bakomerekeye Mu Mpanuka Yo Ku Irebero Yapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbukungu

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?