Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kuri Kagame Afurika Ntikwiye Gukena
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImyidagaduroMu RwandaPolitiki

Kuri Kagame Afurika Ntikwiye Gukena

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 July 2025 7:59 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Paul Kagame aganira n'urubyiruko rwaje mu iserukiramuco Giants of Africa.
SHARE

Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko Afurika atari umugabane warazwe ubukene, ahubwo ko ari ahantu hashobora gutera imbere nk’uko n’abandi babigezeho.

Yabivugiye imbere y’urubyiruko rwa Afurika rwaje mu gitaramo gitangiza iserukiramuco, Giants of Africa, ryatangirijwe muri BK Arena.

Yemeza ko Afurika ikeneye ‘kwizera ubuhangange yifitemo’, bikagaragarira mu muhati abayituye bashyiramo ngo bayiteze imbere, ab’ibanze muri bo bakaba ari urubyiruko.

Perezida Kagame ati: “Icyo dukeneye gukora, ari nacyo ibihangange bikora, ni ugukura, bigatera imbere, bigahangana n’ibibazo, bikigirira icyizere. Afurika ntikwiriye kandi ntigomba gukomeza gusigara inyuma y’abandi ku isi. Kubera iki se byaba?”

Ndetse yabakanguriye kumva no kwizera ko ubuhangange(Giants) bubarimo, ko icyo bakeneye ari ukububyaza umusaruro binyuze mu gukoresha umwanya bafite, ibikoresho bihari, ikoranabuhanga…kandi ko ikibuga gihari, kibategereje ngo bereke isi ibyo Afurika ishoboye.

Massai Ujiri washinze umuryango Giants of Africa yashimiye Perezida Kagame witabiriye ibi birori, asaba urubyiruko kwibuka ko rugomba gukorera Afurika, imishinga yaryo yose ikabanza kureba inyungu za Afurika.

Ngo nawe niko abigenza!

Ati: “Ikintu cyose nkora ngikorera Afurika, yego, kandi uko ni ko namwe nk’urubyiruko mukwiye gutekereza buri munsi. Murabona ko abantu bose bari hano bavuze mbere yacu  twese twakuriye muri Afurika. Twambaye amapantaro nkamwe, twambaye amakabutura, twagendesheje ibirenge tujya ku ishuri, twese twakoze ibintu bimwe, ariko tugera aho turakura tugera aho tugeze ubu. Niba twarabashije kubikora, ndabizi benshi muri mwe barifuza gukora nk’ibyo, kandi mwe mwakora ibinini birenzeho byiza kandi byagutse”.

Umuryango yashinze ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball.

Yawutangirije muri Nigeria aho umwe mu babyeyi be akomoka ( kuko undi akomoka muri Kenya) hari mu mwaka wa 2003, arawagura awugeza ahandi mu bihugu 11 birimo no mu Rwanda.

Iserukiramuco rya Giants of Africa riri kubera i Kigali muri BK Arena ku nshuro yaryo ya kabiri rihuje urubyiruko 320 rwaturutse mu bihugu 20 bya Afurika n’abatoza 100.

Ryitabiriwe n’urubyiruko rurenga 2000 rurimo 350 baturutse mu Rwanda, muri Cameroun, Sudani y’Epfo, Burkina Faso, Nigeria, Kenya, Tanzania, Uganda, Senegal, Mali, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Maroc, Côte d’Ivoire, Ghana, Somalia, Botswana, Afurika y’Epfo, Gabon, Bénin na Ethiopia.

TAGGED:featuredIterambereKagamePerezidaUjiriUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Côte d’Ivoire: Ikipe Y’Igihugu Ya Basketball Y’Abagore Yitwaye Nabi
Next Article Haraterana Inama Yiga Uko Isi Yose Yakwemera Leta Ya Palestine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ubwongereza Buratangaza Ko Bwemeye Palestine Nka Leta Yuzuye 

Volleyball: U Rwanda rwaserewe Muri 1/4 Cy’Igikombe Cy’ Afurika

Gisèle Umuhuza Yasimbuwe Na Canoth Manishimwe Muri MININFRA

Ariel Wayz Na Babo Bajyanywe Mu Kigo Ngororamuco

Ese Icyemezo Cya Leta Cyahombeje Abacuruzi Bagafunga Cyavugururwa?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

DRC: Urugo Rwa Azarias Ruberwa Rwatewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abaturage 354,000 Bagiye Guhabwa Amazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbyamamareImyidagaduro

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?