Perezida Paul Kagame yongeye gushimangira ko Afurika atari umugabane warazwe ubukene, ahubwo ko ari ahantu hashobora gutera imbere nk’uko n’abandi babigezeho.
Yabivugiye imbere y’urubyiruko rwa Afurika rwaje mu gitaramo gitangiza iserukiramuco, Giants of Africa, ryatangirijwe muri BK Arena.
Yemeza ko Afurika ikeneye ‘kwizera ubuhangange yifitemo’, bikagaragarira mu muhati abayituye bashyiramo ngo bayiteze imbere, ab’ibanze muri bo bakaba ari urubyiruko.
Perezida Kagame ati: “Icyo dukeneye gukora, ari nacyo ibihangange bikora, ni ugukura, bigatera imbere, bigahangana n’ibibazo, bikigirira icyizere. Afurika ntikwiriye kandi ntigomba gukomeza gusigara inyuma y’abandi ku isi. Kubera iki se byaba?”
Ndetse yabakanguriye kumva no kwizera ko ubuhangange(Giants) bubarimo, ko icyo bakeneye ari ukububyaza umusaruro binyuze mu gukoresha umwanya bafite, ibikoresho bihari, ikoranabuhanga…kandi ko ikibuga gihari, kibategereje ngo bereke isi ibyo Afurika ishoboye.
Massai Ujiri washinze umuryango Giants of Africa yashimiye Perezida Kagame witabiriye ibi birori, asaba urubyiruko kwibuka ko rugomba gukorera Afurika, imishinga yaryo yose ikabanza kureba inyungu za Afurika.
Ngo nawe niko abigenza!
Ati: “Ikintu cyose nkora ngikorera Afurika, yego, kandi uko ni ko namwe nk’urubyiruko mukwiye gutekereza buri munsi. Murabona ko abantu bose bari hano bavuze mbere yacu twese twakuriye muri Afurika. Twambaye amapantaro nkamwe, twambaye amakabutura, twagendesheje ibirenge tujya ku ishuri, twese twakoze ibintu bimwe, ariko tugera aho turakura tugera aho tugeze ubu. Niba twarabashije kubikora, ndabizi benshi muri mwe barifuza gukora nk’ibyo, kandi mwe mwakora ibinini birenzeho byiza kandi byagutse”.
Umuryango yashinze ufasha urubyiruko rwa Afurika gukuza impano mu mukino wa Basketball.
Yawutangirije muri Nigeria aho umwe mu babyeyi be akomoka ( kuko undi akomoka muri Kenya) hari mu mwaka wa 2003, arawagura awugeza ahandi mu bihugu 11 birimo no mu Rwanda.
Iserukiramuco rya Giants of Africa riri kubera i Kigali muri BK Arena ku nshuro yaryo ya kabiri rihuje urubyiruko 320 rwaturutse mu bihugu 20 bya Afurika n’abatoza 100.
Ryitabiriwe n’urubyiruko rurenga 2000 rurimo 350 baturutse mu Rwanda, muri Cameroun, Sudani y’Epfo, Burkina Faso, Nigeria, Kenya, Tanzania, Uganda, Senegal, Mali, Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Maroc, Côte d’Ivoire, Ghana, Somalia, Botswana, Afurika y’Epfo, Gabon, Bénin na Ethiopia.