Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kutishyura Umusanzu Mu Ngengo Y’Imari Ya EAC Byabaye Amateka- Hon Martin Ngoga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kutishyura Umusanzu Mu Ngengo Y’Imari Ya EAC Byabaye Amateka- Hon Martin Ngoga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 October 2022 7:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyarwanda uyobora Inteko ishinga amategeko y’Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, Hon Martin Ngoga yabwiye itangazamakuru ko ibibazo by’uko ibihugu bimwe bitatangaga ayo byiyemeje mu ngengo y’imari y’uyu muryango, byabaye amateka.

Martin Ngoga avuga ibyatumaga hari ibihugu bimwe na bimwe bitatangiraga ku gihe amafaranga y’ingengo y’imari y’uyu muryango byavanyweho kandi ngo yizeye ko bitazongera.

Usubije amaso inyuma, usanga ingengo y’imari y’uyu muryango mu mwaka wayo wa 2020/2021 yari $97,669,708.

Ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wabanje(2019/2020) ubona ko yagabanutseho 7% kuko icyo gihe yari  $111,450,529.

Bivuze ko havuyeho $13,780,821.

Muri iriya ngengo y’imari, ibihugu bigize uyu muryango byasabwaga gutanga $52,512,156.

Andi yagombaga kuva ahandi uyu muryango ukura amafaranga harimo za Kaminuza z’Afurika y’Iburasirazuba, Ikigega cy’ubwizigame cya EAC no mu nyungu z’ubwizigame bwawo.

Ahandi amafaranga yo gukoresha yagombaga kuva ni mu bigo byo mu bihugu by’ibifatanyabikorwa by’uyu muryango ndetse no mu baterankunga b’iterambere ryawo.

Mu myaka yabanjirije icyorezo COVID-19, itangazamakuru ryo muri aka Karere ryanditse kenshi ko hari ibihugu bimwe mu biwugize byagendaga biguru ntege mu gutanga umusanzu wabyo, bigatuma n’ishyirwa mu bikorwa by’imigambi yawo ridindira.

Hari imishinga myinshi hagati aho yadindiye irimo iy’ibikorwa remezo nka gari ya moshi n’indi.

Ukurikije ibisobanuro bya Hon Martin Ngoga, usanga ibi byose ngo byaragiye ku murongo ndetse ngo n’ibitarakorwa nk’uko byari biteganyijwe, ubu biri hafi kunoga.

Ikindi cyagarutsweho  ni idindira ry’itorwa ry’amategeko kandi ubusanzwe nta kintu cyakorwa kidafite amategeko akigenga.

Kuri iyi ngingo undi Mudepite uhagarariye u Rwanda muri EALA, Madamu Oda Gasinzigwa yavuze ko mu gutora amategeko, hari ibikurikizwa kandi ngo buri gihugu kiba kigomba kubanza kureba niba iryo tegeko niritorwa ritazabangamira amategeko yacyo.

Ubusanzwe amategeko EALA itoye, ahita arusha uburemere ay’ibihugu binyamuryango, bityo rero ngo ni ngombwa ko aganirwaho kugira ngo atazagira uwo abangamira.

Ngoga yavuze ko igihe cyose byafata kugira ngo itegeko ryumvikanweho ntacyo cyaba gitwaye aho kugira ngo ritorwe hanyuma rizagire abo ribangamira bitume risubirwamo.

Ngoga kandi yabajijwe icyo Inteko ayoboye ivuga ku mutekano mucye hagati y’ibihugu bigize EAC avuga ko EALA ari rumwe mu nzego zigize EAC kandi ngo hari uburyo bwashyizweho bwo gukemura ibibazo biri muri aka Karere.

Ati: “ Dushyigikiye ibyo byose bikorwa muri ‘mechanisms’ za EAC . Iyo Abakuru b’ibihugu bahuye bakagira ibyo bumvikanaho, bagena n’inzego zizabishyira mu bikorwa zikabikurikirana. Umwihariko wacu ni uko dukomeza gushishikariza inzego zacu kugira ngo hatabaho gucika intege kugira ngo ibibazo biri mu bihugu byacu birangire.”

Abadepite bagize EALA bari mu Rwanda mu rwego kuhaganirira bimwe mu bibazo bigize uyu Muryango bakabiha amategeko azabikemura.

Ni muri gahunda isanzwe igena ko mu gihe runaka abagize iyi Nteko bakorera imirimo yabo mu Nteko ishinga amategeko ya buri gihugu mu biyigize igihe cyose bishoboka.

Ni ngombwa kumenya ko mu Nteko ya EALA iri kubera mu Rwanda, abahagarariye Repubulika ya Demukarasi ya Congo batayirimo.

Ngoga yabwiye itangazamakuru ko byatewe n’uko Inteko ya kiriya gihugu itarahitamo abayihagararira muri EALA.

East African Community ituwe n’abaturage 312,362,653.

Iyoborwa na Perezida w’u Burundi Nyakubahwa Evariste Ndayishimiye, n’aho umunya-Kenya witwa Peter Mutuku Mathuki akaba Umunyamabanga mukuru wayo.

TAGGED:CongoDRCEACEALAfeaturedGasinzigwaIntekoNgoga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Airtel Africa Irashaka Gutera Inkunga Abanyempano Mu Kuririmba
Next Article Mossad Yahinduye Umuvuno
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?