Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kutubakira Urubyiruko Ubushobozi Bidindiza Afurika – PM. Ngirente
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Kutubakira Urubyiruko Ubushobozi Bidindiza Afurika – PM. Ngirente

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 November 2023 2:57 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yabwiye abahanga mu by’ubukungu bateraniye mu nama mpuzamahanga iri kubera mu Rwanda ko urubyiruko rw’Afurika rukwiye guhabwa ubumenyi rukeneye kugira ngo rubere Afurika umugisha aho kuyibera umutwaro.

Hari mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama yiswe ‘Recontres Economiques’ iri kubera mu Rwanda ihuje abahanga mu bukungu, abanyapolitiki n’abandi bavuga rikijyana.

Ati: “ Abahanga benshi bemeranya ko kubakira urubyiruko ubushobozi ari uburyo bwiza bwo guteza imbere igihugu. Twemeranya ko uru rubyiruko rugomba kuba rwarize kugira ngo rugirire akamaro ibihugu ruvukamo.”

Kuri Ngirente, ubumenyi buzamura byose harimo n’umugabane wa Afurika muri rusange.

Avuga ko ubwo bumenyi bugomba kuba bushingiye ku bukorikori, ubugeni n’ubundi bumenyi butandukanye.

Avuga kandi ko ubushomeri bukiri imbogamizi ku mibereho myiza y’urubyiruko kuko ngo imibare y’ikigega mpuzamahanga cy’imari ivuga ko ubushomeri mu rubyiruko rw’Afurika bwiyongereye bugera kuri 9,7% hagati y’umwaka wa 2018 n’umwaka wa 2022.

Ni ubushomeri mu rubyiruko rufite hatati y’imyaka 15 n’imyaka 24.

Ikindi kibazo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda asanga gishegesha Afurika ni uko itarashobora gukora byinshi yohereza mu mahanga.

Ibi bigaragarira ku gipimo cy’uko mu mwaka wa 2021, ibyo Afurika yatumije hanze bingana na Miliyari $428 mu gihe yo yohereje yo ibintu bifite agaciro ka Miliyari $127.

Ni ikinyuranyo kinini.

Avuga ko kugira ngo umusaruro w’ibyo Afurika yohereza hanze wiyongere, bizaba ubufatanye mu bihugu bituranye kandi bikorana mu miryango y’ubukungu, ubwo bufatanye bukaguka bukagera ku rwego rw’Afurika yose.

Yashimiye abitabiriye iyi nama ababwira ko mu Rwanda ari amahoro, ko bisanga.

TAGGED:AfurikafeaturedNgirenteUbucuruziUbukorikoriUbushoboziUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuzigo Wa Mbere Wa Toni 22.4 Z’Avoka Nyarwanda Wageze Mu Buholandi
Next Article Ubujurire Bwa CG(Rtd) Gasana Bwanzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?