Kuvura Abasivili Nabyo Ni Inshingano Za RDF

Umwanditsi wa Taarifa
2 Min Read
Umwe mu basirikare ba RDF avura umugororwa wo muri Repubulika ya Centrafrique. Ifoto: RDF

Ibi byemezwa na Col Dr. Christian Mukwesi, Umuyobozi w’ Ibitaro by’ Ingabo z’ u Rwanda, zikorera muri Repubulika ya Centrafrique nyuma y’ubuvuzi zahaye abagororerwa mu igororero rya Bria.

Ibi byakozwe n’Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (Rwanda Battle Group 8) k’ubufatanye n’itsinda ry’ibitaro byo ku rwego rwa kabiri by’u Rwanda.

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda mu itangazo yacishije kuri X, yavuze ko byakozwe mu gufasha abarwayi b’abagororwa kugira ubuzima bwiza, binyuze mu kubavura indwara z’imbere mu mubiri, kwita ku buzima bw’abagore, kuvura amenyo n’izindi serivisi z’ubuvuzi abantu bafunzwe ahanini bakenera.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Igororero rya Bria, Mahamat Adoum Salle, yabishimiye ubuyobozi bwa MINUSCA n’ingabo z’u Rwanda by’umwihariko.

Avuga ko izo mpande zombi, zimaze igihe ari abafatanyabikorwa beza mu kurindira abaturage umutekano no gutuma bagira ubuzima bwiza binyuze mu bikorwa birimo n’iby’ubuvuzi.

Mu kubivuga ariko, Adoum Salle yaboneyeho no kubwira abari aho imbogamizi abagororwa bahura na zo zirimo kubona serivisi z’ubuvuzi bakabura imiti baba bandikiwe n’abaganga.

Ati: “Iyo abagororwa barwaye, tubajyana ku bitaro bakandikirwa imiti, ariko rimwe na rimwe kuyibona bikatugora. Ni yo mpamvu ari byiza ko abasirikare b’u Rwanda bari muri MINUSCA baje kuduha ubuvuzi k’ubuntu.”

Colonel Dr. Christian Mukwesi avuga ko kubashimira ari byiza gusa akemeza ko kuvura abasivili biri mu nshingano z’ingabo z’u Rwanda.

Ati: “Iki gikorwa cyo gutanga ubuvuzi mu igororero rya Bria kigaragaza ubushake bwacu bwo kutita gusa ku mutekano, ahubwo no kwita ku mibereho myiza y’abasivile, agaciro n’uburenganzira bw’ibanze bwa buri muntu. Ubuzima ni uburenganzira bwa bose, si amahirwe yihariwe na bamwe.”

Uyu muganga ariko yongeye kwibutsa ko burya kwirinda biruta kwivuza.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Igororero rya Bria, Mahamat Adoum Salle; Umuyobozi w’Ibitaro by’ Ingabo z’ u Rwanda, Col Dr. Christian Mukwesi n’Umuyobozi wa Rwanda Battle Group 8, Lt Col David Ngabonziza.

Bria ni umurwa mukuru w’Intara yitwa Haute-Kotto, ikaba imwe mu Ntara 14 za Repubulika ya Centrafrique.

Ibarura rusange ry’abaturage ryo mu mwaka wa 2003 ryavugaga ko iyi ntara yari ituwe n’abantu 35,204.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *