Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kuzamura Imibereho Y’Abaturage Bifasha No Gukumira Ibyaha- DIGP Ujeneza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Kuzamura Imibereho Y’Abaturage Bifasha No Gukumira Ibyaha- DIGP Ujeneza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 December 2021 7:12 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Jeanne Chantal Ujeneza ubwo yagezaga kuri bamwe mu  baturage bo mu Ntara y’i Burengerazuba inkunga Polisi yabageneye mu rwego rwo kubafasha kuzamura imibereho yabo, yababwiye ko iriya nkunga atari icyo igamije gusa ahubwo igamije no gutuma bagira uruhare mu gukumira ibyaha.

Mu rwego rwo gushimira abaturage  uruhare bagira mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakabishishikariza n’abandi baturanye mu Mujyi wa Kigali no mu Turere tw’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda yaraye ihaye  abaturage  inkunga yabageneye.

Si inzu gusa yabahaye ahubwo  hari n’ubwogero bw’inka bwubatswe mu Burasirazuba, ifasha abo mu Majyaruguru bihurije mu Makoperative y’aborozi b’inzuki bahabwa inkunga yo gukomeza uwo mushinga n’andi mafaranga yo kwishyura ubwisungane mu buvuzi,  abo mu Ntara y’i Burengerazuba bahabwa ibyuma bitanga amashanyarazi akomoka ku zuba na Frw 40.200.000 yo kubatera inkunga mu makoperative, no mu zindi Ntara nabo baterwa inkunga zitandukanye.

Byose byakozwe na Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo gufasha abaturage kuzamura imibereho yabo muri iki gihe abantu muri rusange bagizweho ingaruka na COVID-19.

Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi  n’ubutegetsi DIGP Jeanne Ujeneza yabwiye abo mu Ntara y’i Burengerazuba ko ibikorwa bya Polisi bitagamije kuba bizamura imibereho myiza y’abaturage gusa, ahubwo bizanafasha mu gukumira ibyaha.

Ati: “ Aba bagenerwabikorwa nibo bafatanyabikorwa bacu ba mbere, bagiye kudufasha gukangurira bagenzi babo n’abaturanyi babo kureka gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha bitandukanye. Ibyo bikorwa byose bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage n’umutekano.”

Intara y’i Burengerazuba iri mu Ntara zifite Uturere dukora ku bihugu bikunze kuba isoko ry’ibiyibyabwenge bizanwa mu Rwanda.

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda yafashe abantu ibereka itangazamakuru ibakurikiranyeho ubucuruzi bwa magendu,  ubw’ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa bitemewe biva muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ibyinshi byinjirira mu Turere twa Rubavu na Rusizi.

DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yarakomeje ati: “ Ibikorwa byose Polisi y’u Rwanda yakoreye abaturage mu gihugu cyose muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa byayo ni ntagereranywa. Birafasha abaturage mu kwiteza imbere mu mibereho myiza banakumira ibyaha.”

Avuga ko ibyo Polisi yakoreye abaturage biri no muri gahunda za Leta z’iterambere ry’igihugu.

Ngo biriya   bikorwa ni umusingi w’inkingi z’Igihugu nk’umutekano, Ubutabera, imibereho myiza y’umuturage n’iterambere.

Mu gikorwa cyo guha bariya baturage inkunga batewe na Polisi y’u Rwanda hari n’umuyobozi w’iriya Ntara Bwana Habitegeko Francois.

Habitegeko yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bikorwa ikora bizamura imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati” Turashima uruhare rw’ibikorwa bya Polisi mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, turabizeza ko tuzagira uruhare mu kugenzura ko iyi nkunga muhaye abaturage bayikoresheje neza ikagira uruhare mu kuzamura imibereho yabo ndetse n’abandi baturage muri rusange.”

Nawe yibukije abaturage kurwanya ubucuruzi bwa magendu bwambukiranya imipaka, bakabikora bafatanya na Polisi n’izindi nzego z’umutekano.

Ibikorwa byose Polisi yatayemo abaturage inkunga hirya no hino mu Rwanda bifite agaciro gakabakaba miliyari Frw.

TAGGED:featuredHabitegekoPolisiRwandaUjeneza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubucuruzi Bw’u Rwanda Mu Bushinwa Bwatitije Ibirwa Bya Maurice
Next Article Desmund Tutu Azashyingurwa Kuwa Gatanu, Umurambo We Uzatwikwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?