Minisitiri W’Intebe mushya w’Ubwongereza witwa Keir Starmer yatangaje ko ahagaritse iby’amasezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yari yarasinywe hagati y’ibihugu byombi.
Nyuma y’iryo sinywa Ubwongereza bwahaye u Rwanda miliyoni 290 Euro yo kuzakoresha mu kwakira abo bimukira no kubafasha kubaho neza mbere y’uko bahabwa ubwenegihugu.
Amasezerano hagati y’ibihugu byombi yasinywe mu mwaka wa 2022 akaba yari ayo gushyirwa mu bikorwa mu myaka itanu.
N’ubwo ku ruhande rwa Politiki byari byaramaze guhabwa umurongo, ku rundi ruhande havutse ibibazo bishingiye ku nkiko aho bamwe bavugaga ko u Rwanda ari igihugu kidatekanye.
Byaje kuba ngombwa ko ayo masezerano avugururwa ndetse mu Kuboza kwa 2023, Leta y’u Rwanda na Leta y’u Bwongereza basinye amasezerano avuguruye kuri iyo ngingo.
Muri yo harimo ko nta rukiko ruzongera gukumira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, ahubwo ko abagize Inteko Ishinga Amategeko ari bo bazayemeza, bakayatangaho ijambo rya nyuma.
Bidatinze muri Mata, 2024, Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko u Rwanda ari igihugu gitekanye.
Rishi Sunak wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza mbere ya Starmer yari yatangaje ko indege ya mbere izaza mu Rwanda nyuma y’Amatora mu Bwongereza.
Ibintu ariko ubu byahindutse kuko abahoze bayobora Ubwongereza bahindutse, ubu buyoborwa n’ishyaka ry’abakozi (Labour Party).
Keir Starmer wahise uba Minisitiri w’Intebe yahise ahise atorerwa kuyobora Guverinoma y’u Bwongereza yatangaje ko yahagaritse gahunda ya Guverinoma zamubanjirije yo kohereza mu Rwanda abimukira baba barinjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Yabwiye itangazamakuru ko iyi gahunda yapfuye kuko ngo igeze ifasha Guverinoma gukumira abimukira.
Ati: “Iyi gahunda yarapfuye, yaranashyinguwe mbere y’uko itangira. . Ntabwo niteguye gukomeza gahunda idakumira.”
Yasobanuye ko kuva ayo masezerano yasinywa, abimukira bakomeje kuza kuko byagaragaraga ko amahirwe y’iyo gahunda atagera no kuri 1%.
Politike ya Starmer ivuga ko we azashyiraho abashinzwe umutekano wo ku mipaka bazafasha Guverinoma gukurikirana abatwara abimukira binyuranyije n’amategeko.
Abayishyigikiye bavuga ko ibyo byatanga umusaruro kurusha kohereza abimukira mu Rwanda.