Kwa Gen Kabarebe, Col Dodo, Nyamurangwa… Mu Gisekuru Gishya Muri RDF

Abana ba bamwe mu basirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, bari mu baheruka guhabwa ipeti rya Su-Liyetona mu muhango wabaye ku wa Mbere, mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera. Wayobowe na Perezida Paul Kagame, Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Abasoje amasomo bari abanyeshuri 721, barimo abakobwa 74.

Mu mafoto yaje gusakara nyuma y’uyu muhango, bigaragara ko harimo umuhungu wa Colonel (Rtd) Louis Twahirwa wamenyekanye nka Dodo ukora mu bijyanye n’ibigo bitwara abagenzi mu Rwanda, n’uwa Colonel (Rtd) Fred Nyamurangwa, ubu ni Komiseri muri komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare.

Muri ayo mafoto hanagaragara abasirikare babiri bari kumwe na Gen James Kabarebe, umujyanama wa Perezida Kagame mu bya gisirikare n’umutekano. Harimo n’uwa Col. Dr Nkotanyi Patrick.

- Advertisement -

Yaba Gen Kabarebe, Twahirwa na Nyamurangwa ni bamwe mu barwanyi bakomeye RDF yagize, uhereye na mbere bakiri mu ngabo za Uganda, NRA, ari nazo zagejeje Museveni ku butegetsi.

Muri Uganda Dodo Twahirwa wari kapiteni wayoboraga batayo ya 21, mu gihe Fred Nyamurangwa wari Lieutenat yayoboraga batayo ya 27.

Mu gihe cy’urugamba rwo kubohora u Rwanda mu 1994, Col Twahirwa Dodo yari ayoboye umutwe w’ingabo witwaga BRAVO Mobile, wamanutse Byumba ugafata imisozi ikikije Kigali y’amajyarugu.

Twahirwa ni nawe wayoboye igitero gikomeye cyafashe umujyi wa Ruhengeri.

Lt Col Fred Nyamurangwa we yari umuyobozi muri batayo ya 59, yaje umuhanda Rwamagana – Kabuga – Kanombe. Ni na we wagiye gufasha ingabo 600 zari muri CND, ayoboye ingabo zanafashe uduce dutandukanye kuva ku Gisimenti, Kicukiro kugeza ku i Rebero.

Abaheruka guhabwa ipeti rya Su-Liyetona bari mu byiciro bitatu birimo 209 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanyije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda, yabahesheje impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu buhanga mu bya gisirikare n’ubumenyamuntu, ubuvuzi, ubuhanga mu by’ubukaninishi n’ingufu.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 506 bize umwaka umwe amasomo ya gisirikare gusa, bagizwe n’abari abasirikare bato muri RDF (347) n’abari abasivili (159), bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Icyiciro cya gatatu kigizwe n’abofisiye batandatu barangirije amasomo ya gisirikare mu bihugu birimo u Bubiligi, Kenya na Sri Lanka.

Col Fred Nyamurangwa na Col Twahirwa bakikijwe n’abahungu bari binjiye muri RDF
Gen Kabarebe yicaranye n’abasirikare bashya muri RDF, mu rugo
https://twitter.com/NkotanyiPatrick/status/1386789748866441230
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version