Polisi Yarashe Imfungwa Eshanu Zageragezaga Gutoroka

Abapolisi bari bacunze umutekano barashe imfungwa eshanu zari zifungiye mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, ubwo zageragezaga gutoroka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Taarifa ko byatangiye ubwo abapolisi bahaga abafungwa amazi yo koga muri kasho, mu gihe umupolisi yari yinjiyemo bakubita basohoka biruka.

Yakomeje ati “Abari barinze barashe hejuru mu kirere ngo bahagarare ariko bakomeza kwiruka, ari nabwo harashwe batanu.”

Uko ari batanu bose bahise bapfa.

- Advertisement -

CP Kabera yavuze ko abafungwa badakwiriye kugerageza gutoroka kasho, kuko “bashobora kubigiriramo ibyago birimo no kuhasiga ubuzima.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version