Umubano Wacu N’ U Bufaransa Usigaye Ufite ‘Isura Nshya’- Dr Biruta

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta avuga ko muri iki gihe umubani w’u Rwanda n’u Bufaransa ufite isura nshya ishingiye ku kubwizanya ukuri ku byaranze amateka hagati y’ibihugu byombi.

Umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi urasa n’uri kugaruka nyuma ya raporo ebyiri zivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, zombi zikaba zarerekanye ko hari uruhare runaka bwagize muri iriya Jenoside ariko ko butakurikiranwa mu nkiko.

Mu kiganiro Minisitiri Biruta yahaye France 24 yavuze ko Perezida Emmanuel Macron agomba gushimirwa ubushake bwa politiki yagize mu kongera kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Avuga ko Macroin akwiye kandi gushimirwa ko yashyizeho iriya Komisiyo yo gukora ubushakashatsi ku ruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Biruta kandi avuga ko ubushake nka buriya bwagaragajwe n’u Rwanda ubwo narwo rwashyiragaho Komisiyo y’abanyamatego igamije gusuzuma uruhare ubutegetsi bw’u Bufaransa bwagize mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe yakorwaga na nyuma yayo gato.

Ati: “ Ni ikintu cy’ingenzi kandi cyari kigamije kwerekana ukuri ku byabaye mu Rwanda bigizwemo uruhare n’u Bufaransa.”

Dr Biruta avuga ko ibyabaye byari bigamije kwerekana ukuri kw’amateka ariko bitari bigamije kugira uwo bijyana mu nkiko.

Kuri we ngo abashaka kubijyana mu nkiko babikora, ariko ngo Leta zombi icyo zigamije ni ukuzahura umubano ariko ushingiye ku kwibukiranya amateka.

Ikindi Biruta avuga ni uko raporo zombi ziterekana uruhare rutaziguye abayoboraga u Bufaransa bwa kiriya gihe bagize, ariko zivuga ko uruhare bagize ari uruhare rugaragara.

Minisitiri Biruta

Minisitiri Biruta avuga ko bibaye na ngombwa ko u Rwanda rukurikirana u Bufaransa, rutabikora rubishingiye ku biherutse gutangazwa muri ziriya raporo.

Abajijwe niba u Rwanda rwifuza ko u Bufaransa bwazarusaba imbabazi kubera ibyagaragajwe muri ziriya raporo, Biruta yavuze ko ibyo bizagenwa n’ubutegetsi bw’i Paris.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version