Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) ryahaye Umujyi wa Kigali igihembo cy’uko u Rwanda rwakiriye neza Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025, yabereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika.
Ni igihembo kitwa “UCI Bike City” cyashyikirijwe u Rwanda binyuze ku Munyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwegeo Ngarambe, akaba yagihawe kuri uyu wa Mbere tariki 11, Gicurasi, 2026.
Hari mu Nama mpuzamahanga yiswe ‘UCI Mobility & Bike City Forum’ yabereye mu mujyi wa Athens mu gihugu cy’u Bugereki niho icyo gihembo yagiherewe.
Iri rushanwa rya UCI ryabereye tariki ya 21 kugeza ku ya 28, Nzeri, 2025, rikaba ryarahuje abakinnyi n’abakunzi b’umukino w’amagare baturutse hirya no hino ku isi.
Icyo gihe benshi mu baryitabiriye bashimye uburyo ryateguwe.
Abateguye iri rushanwa bavuze ko u Rwanda rwagaragaje ubushobozi buhambaye bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga, ari na byo byatumye ruhabwa iki kirango cya “UCI Bike City”, gihabwa imijyi cyangwa ibice byagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guteza imbere umukino w’amagare.
Ubwo Rwego yakiraga iki gihembo, yari kumwe na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY), Ndayishimiye Samson.
Kuba u Rwanda kandi rwarahawe iki gihembo biri no mu kurushimira ko rwita ku mihanda yarwo, iteweho ibiti, rukaba rwarashyize imbere ubwikorezi burengera ibidukikije.
The City of Kigali today officially received the UCI Bike City Label during the UCI Mobility & Bike City Forum held in Athens, Greece.
This recognition follows Kigali’s successful hosting of the 2025 UCI Road World Championships, the first edition of the event ever held on the… pic.twitter.com/9JYgmP8Irf
— City of Kigali (@CityofKigali) May 11, 2026

