Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ariana Grande yatangaje ko agiye guhagarika ibikorwa byinshi bimugaragaza mu ruhame, ndetse ko atazongera gukina mu muziki w’ikinamico wari uteganyijwe gukinirwa i London, nyuma yo gusoza urugendo rw’ibitaramo rwe rwa Eternal Sunshine.
Uhagarariye uyu muhanzikazi w’imyaka 33 yabwiye ikinyamakuru People ko nyuma yo kurangiza uru rugendo rw’ibitaramo, Ariana “azafata ikiruhuko cyo kutongera kugaragara cyane mu ruhame”, kuko ibikorwa bye byamushyize ahagaragara cyane ku buryo abantu batasibaga kumuhozaho amaso n’ibitekerezo bimujora.
Ku mbuga nkoranyambaga abafana be bahoraga bamubwira ibyo bamukundira n’ibyo bamunenga, bakabikora batitaye ku marangamutima ye.
Sosiyete itegura ikinamico ya Stephen Sondheim yitwa Sunday in the Park with George, izakinirwa muri Barbican mu mwaka wa 2027, yemeje ko Ariana atakiri muri uwo mushinga, kandi ko ishyigikiye icyemezo yafashe.

Mu myaka yashize, uko Ariana agaragara n’ubuzima bwe byakomeje kugibwaho impaka n’abantu benshi.
Ibyo byongeye kwiyongera nyuma y’uko hasohotse album ye nshya yitwa Petal ndetse n’amashusho yo kuyamamaza.
Ukurikirana inyungu za Ariana yavuze ko uyu muhanzikazi yifuza kurangiza urugendo rw’ibitaramo “ameze neza kandi yishimye”, hanyuma agafata ikiruhuko akava mu mirimo imushyira imbere y’abantu, kuko ari yo yatumye ahora asesengurwa kandi anengwa bidashira.
Ati: “Ibitaramo bya Ariana bisaba imbaraga nyinshi z’umubiri kandi birimo ibikorwa byinshi by’imyitozo. Ariko akomeza kubikora neza kandi ku rwego rwo hejuru buri joro.”
Igitaramo cya nyuma azagikora ku wa 1, Nzeri(9) kibere i London.
Uyu muhanzikazi uzwi mu ndirimbo nka Thank U, Next na 7 Rings yari ateganyijwe gukinana n’umukinnyi w’amafilime w’Umwongereza Jonathan Bailey mu ikinamico nshya yitwa Wicked.

Uhagarariye Empire Street Productions yabwiye BBC ko ikinamico izakomeza gukinwa nubwo Ariana atakiyirimo.
Yagize ati: “Nyuma y’itangazo ryasohowe n’itsinda rya Ariana Grande muri iri joro, turahamya ko yafashe icyemezo cyo kuva muri Sunday in the Park with George. Tuzi ko kitari icyemezo cyoroshye, kandi turacyumva ndetse turanagishyigikiye. Tumwifurije ibyiza byose.”
Umukinnyi uzamusimbura muri iyi kinamico yo mu gace ka West End ntaratangazwa.
BBC yavuze ko yagerageje kuvugana n’abahagarariye Ariana Grande kugira ngo bagire icyo bavuga kuri iki cyemezo.
Impaka ku buryo Ariana agaragara zongeye gukomera nyuma yo gusohora amashusho y’indirimbo ye nshya Petal, iri kuri album yitwa iryo zina.
Muri ayo mashusho, Ariana akina ari umuntu uhora ajya mu majonjora y’abakinnyi, aho ahora abwirwa ko “atihagije”, ko “yihebye”, ndetse bamwe bakamubwira ko “akwiye kwisiga cyangwa kwibagisha”, hanyuma abandi bakamubwira ko “ibyo yabikoze bikabije”.
Muri iyo ndrimbo, hari aho agaragaza umujinya, agafata imashini ikata ibiti (chainsaw) akayikoresha arwana n’abamunenga.
Ibibazo Grande afite biba ku byamamare byinshi.
Burya ibyishimo ibyamamare bigaragaza mu maso biba bihishe agahinda gakomeye mu mitima yabyo gaterwa n’uko ubuzima bw’ibyamamare buba bigengwa n’abandi.
Umunyamerikakazi w’icyamamare mu muziki witwa Britney Spears yigeze kubiririmba mu ndirimbo ‘Overprotected’ yasohoye mu mwaka wa 2001.
Yavuze ko aho aciye hose ahasanga abanyamakuru, abafana n’abandi ku buryo yavuze ko mu by’ingenzi akenera harimo igihe, urukundo n’ahantu ho kwisanzurira.

