Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yahaye Ingabo za Uganda (UPDF) imodoka nshya 10 zo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser Pickup, mu rwego rwo gushimira uruhare rwazo mu rugamba rwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) binyuze muri Operation Shujaa.
Izi modoka zizifashishwa mu gukomeza ibikorwa bihuriweho n’ingabo z’igihugu cye n’iza Uganda, bigamije kurandura burundu abarwanyi ba ADF bakizengereza abaturage no kugarura amahoro n’umutekano urambye mu Burasirazuba bwa DRC.
Ku rubuga rwa Interineti rw’ingabo za Uganda handitse ko umuhango wo gushyikiriza UPDF izo modoka mu izina rya Perezida Tshisekedi, wakozwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Maj. Gen. Somo Kakule Evariste.
Yavuze ko Perezida Tshisekedi ashima cyane ubufatanye bukomeye buri hagati ya Guverinoma ya Uganda n’iy’igihugu cye, ndetse n’intsinzi imaze kugerwaho mu bikorwa bya gisirikare bihuriweho byo kurwanya ADF.
Guverineri w’Intara ya Ituri nawe yashimye ubufatanye hagati y’ingabo z’igihugu cye (FARDC) n’iza Uganda (UPDF), avuga ko ibikorwa byazo byagize uruhare rukomeye mu kongera amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwacyo.
Yakiririye izo modoka mu mujyi wa Beni, Umugaba w’Ingabo uyoboye Operation Shujaa akaba n’Umugaba w’Ingabo zidasanzwe zikorera mu misozi za UPDF, Maj. Gen. Stephen Mugerwa ashima Perezida Tshisekedi kuri iyo mpano.
Yanashimangiye ko ingabo zombi zizakomeza guhiga no kurwanya ADF kugeza igihe uwo mutwe uzaba utsinzwe burundu.
Ingabo za Uganda zanditse ko kuva Operation Shujaa yatangira mu Ugushyingo 2021, kugeza ubu yageze kuri byinshi birimo no kugarura umutekano mu bice byinshi byo mu Burasirazuba bwa DRC, bituma ibihumbi by’abari barahunze basubira mu ngo zabo, abantu benshi bari barashimuswe bararokorwa, ubushobozi bwa ADF bwo kugaba ibitero buragabanuka, ndetse bamwe mu bayobozi bakuru bayo baricwa.
Umutekano wanatumye amashuri yongera gufungura, ubucuruzi bwambukiranya umupaka hagati ya Kampala na Kinshasa burushaho kwiyongera, ndetse ibikorwa remezo bitera imbere.
Imihanda irimo Beni–Kasindi, Beni–Biakato, Biakato–Mangina na Luna–Komanda yarubatswe indi iravugururwa, bituma ubuhahirane n’ingendo byoroha.
Kubera iyo mihanda n’umutekano wongerewe, umubare w’amakamyo yambuka umupaka hagati y’ibihugu byombi wavuye ku 13,000 ku kwezi ugera ku barenga 30,000 buri kwezi.
Operation Shujaa ni igikorwa cya gisirikare gihuriweho n’Ingabo za Uganda (UPDF) n’Ingabo za RDC (FARDC) kigamije kurwanya umutwe wa ADF mu Ntara za Kivu na Ituri.
Cyatangijwe mu Ugushyingo 2021 nyuma y’ibitero by’iterabwoba byabereye i Kampala muri Uganda.
Nyuma y’ibiganiro byabaye hagati ya Perezida Yoweri Museveni na Perezida Félix Tshisekedi, hafashwe icyemezo cyo gutangiza Operation Shujaa, ibikorwa byayo bikomeza gushimangira ubufatanye mu by’umutekano hagati ya Uganda na DRC no kugabanya cyane ubushobozi bwa ADF mu Burasirazuba bwa Congo.

