Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kwambara Neza ‘Ugakabya’ Mu Kazi Bibangamira Abo Mukorana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho

Kwambara Neza ‘Ugakabya’ Mu Kazi Bibangamira Abo Mukorana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 April 2022 2:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hari abantu bambara imyambaro ihenze cyane iyo bagiye mu kazi bibwira ko ari bwo bari bugaragare neza, ariko hari ubushakashatsi buvuga ko abantu nk’abo bagaragara nk’abirasi mu maso ya bagenzi babo bityo ntibabisanzureho.

Mu by’ukuri kwambara neza ni byiza kuko nk’uko Abanyarwanda babivuga, uwambaye neza ‘agaragara neza.’

Icyakora iyo wambaye neza, ibihenze kandi bifite amabara akurura amaso ya buri wese hari bamwe bagufata nk’umuntu ushaka ko abandi bamurangarira kandi utiyoroshya.

Ibi bituma bagufata nk’umuntu wa nyamwigendaho, ushaka kwereka abandi ko arenze nk’uko bivugwa muri iki gihe.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Michigan baherutse gukora ubushakashatsi kuri iyi ngingo babaza abantu 2,800 uko babibona.

Baberetse amafoto y’abantu agaragara ku mbuga nkoranyambaga, babaza muri abo bose abo bumva ko ari bisanzurwaho na bagenzi babo kurusha abandi.

Mu bisubizo byabo, abenshi bavuze ko umuntu uhora wambaye imyenda y’akataraboneka, inkweto, isaha n’amaherena( ku bakobwa n’abagore) bihenze, agaragara nk’umuntu uba ushaka ko yakwishyikirwaho n’abambara nkawe gusa.

Aba bantu ngo baba akenshi bashaka ko aho baciye hose babarangarira kandi bakumva ko batakwishyikirwaho n’uwo ari we wese.

Muri ba bantu babajijwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza twavuze haruguru, abagera ku 1,345 bavuze ko kwambara mu buryo budakabije kwerekana ko bihariye ari byo bituma umuntu yisanzurwaho na bagenzi be bakorana.

Dailymail ivuga ko ababajijwe bavuze ko kwambara imyenda iriho ibirango bya Gucci, Prada n’ibindi bigaragaza ko runaka ahitamo ibyo yambara byihariye aba ari nyamwigendaho.

Icyakora abahanga bavuga ko iyo ikigo gifite abakozi bahanganye n’abandi ku isoko runaka, ni ukuvuga nko mu by’ubucuruzi cyangwa mu rwego rwa politiki, kwambara ibintu bihenze bishobora gufasha gukurura abakiliya cyangwa abandi bantu basanzwe baha agaciro uko abantu bagaragara.

TAGGED:AKAZIfeaturedImyambaro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ruhango Ku Mayaga: Bashyinguye Imibiri 65 Y’Abazize Jenoside
Next Article Perezida Kagame Muri Uganda Kwizihiza Isabukuru Y’Amavuko Ya Lt Gen Muhoozi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Qatar Mu Bufatanye N’u Rwanda Mu Gukora Imiti

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?