Mu Rwanda
Kicukiro: Imvura Yaraye Ihitanye Umusore, Ikomeretsa Abandi Benshi

Mu Isibo Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro aho bubakaga umuhanda wa Kicukiro Nyanza hari umuferege bakoze wo kuyobora amazi ariko ari muto bituma amazi menshi y’imvura atabona aho aca.
Umuturage wo muri kariya gace yatubwiye ko imvura yaraye iguye yasenye inzu z’abaturage, umuntu umwe ahasiga ubuzima ndetse hari n’abakomeretse batanu barimo n’umugore utwite.
Uwapfuye ni umwe mu bakodeshaga iyo nzu uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko yitwa Felesiyani Nkundabandi
Yabanaga ba bagenzi be babiri, umwe muri bo yakometse undi ntacyo yabaye.
Amakuru twamenye ni uko umugore wakomeretse atwite, ubu yajyanywe ku bitaro bya Muhima.
Tuvugana n’umuturage waduhaye amakuru muri kariya gace, yatubwiraga ko umurambo w’uwagwiriwe n’inzu akahasiga ubuzima wari utarajyanwa mu buruhukiro.
Ibi byabereye hari ya Kaminuza ya Mount Kenya.
Hagati aho hari izindi nzu zangiritse zo mu Mudugudu wa Kariyeri, Akagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe.
Umwe mu bahatuye witwa Rusanganwa Uzziel utuye muri kariya gace avuga ko urugo, ubwogero n’ubwoherero.
Muri aka gace imvura yatangiye kugwa saa tatu z’ijoro ihita mu ma saa cyenda z’ijoro.
Ikindi ni abaturage batoboye inzu zabo kugira ngo amazi y’imvura abashe gutobora.

Aho Taarifa yamaze kumenya ko hageze ibi bibazo ni muri utu tugari tugize Imirenge ibiri y’Akarere ka Kicukiro

Igikoni, ubwiherero n’uruzitiro by’urugo ry’uyu mugabo byasenyutse

Byabaye ngombwa ko batobora inzu kugira ngo amazi abone aho aca
Taarifa irakomeza gukusanya amakuru y’ibyo imvura yaraye iguye yangije hirya no hino mu Rwanda…