Kwandika Amateka Ya Jenoside Ntibyoroshye – Umwanditsi Hagenimana

Ubwo yatangaza ibikubiye mu gitabo aherutse gushyira mu Cyongereza Antoine Hagenimana avuga ko kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi warayirokotse ari ikibazo gikomeye.

Ni umukoro avuga ko ugoye kuko kuvuga amateka umuntu yaciyemo bamuhigisha uruhindu ari ikintu kiremereye.

Icyakora ngo kubyandika biravura n’ubwo ari akazi gakomeye.

Antoine Hagenimana avuga ko kugira ngo ibyabaye bitibagirana, ari ngombwa ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagira ubutwari bakandika ibyababayeho niyo byaba ari igika kimwe.

Avuga ko kiriya gitabo yatangiye gutekereza ibyo kucyandika akorera muri AVEGA, ubwo yari umuganga wavuraga ababyeyi b’abapfakazi bahekuwe na Jenoside.

I Nyanza aho yakoreraga niho yaje kubona uko abarokotse Jenoside bari babayeho nabi ariko bakagira ubutwari bwo gukora.

Avuga ko yamaze amezi atandatu yita kuri buri mubyeyi ariko kubera ko yari afite ibikomere yumvaga buri mubyeyi uje umugana yamukorera transfert, akamwohereza ku bandi baganga.

Nyuma hari umwe mubo bakoranaga wamubwiye ko muri we hagomba kuba harimo ikibazo, ko byaba byiza yisuzumye akareba niba nta kibazo afite.

Ati: “Umwe muri bagenzi banjye yambwiye ko nkwiye kwisuzuma nkareba niba nta kibazo mfite kuko umuntu asiga ikimwirukaho ariko ntasiga ikimwirukamo”.

Antoine Hagenimana wanditse igitabo ‘Agahinda ka Mama’ cyangwa Le Chagrin de Ma Mère cyangwa The grief of my Mother avuga ko na mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi itangira hari abo mu muryango we bapfuye bazize urupfu rusanzwe.

Akomoka ahitwa Nkanka muri Rusizi y’ubu, icyo gihe hari muri Komini Kamembe.

Abatutsi bo muri iki gice bagerageje guhangana n’Interahamwe zashakaga kubamara, babikora bakoresheje kuzitera amabuye.

Umwe mu bagabo b’Abatutsi bari aho witwaga Jean Pierre Kageruka niwe watangije ibyo kurwanisha amabuye bahanganye n’Interahamwe.

Uwari Burugumesitiri icyo gihe yatanze amabwiriza y’uko Interahamwe zigomba kwica abagabo gusa.

Abarokokeye aho kuri Komini Kamembe bahise bajya kuri Stade y’ahitwa i Nyarushishi.

Muri uko guhunga Nyina yaje kugerageza kumusanga i Nyarushishi ariko ahurira n’Interahamwe mu nzira ziramufata zimukorera ibya mfura mbi.

Avuga ko impamvu yise igitabo cye ‘Agahinda ka Mama’ avuga ko akigera muri AVEGA yaje gusanga ari ngombwa ko asubiza amaso inyuma asanga hari imbaraga abo babyeyi yavuraga bari bifitemo aho batuye kandi bakabikorana agahinda k’ibyababayeho.

Nyuma yaje gutekereza uko Nyina yamwifurizaga kuzaba umugabo, akamukangura kandi ngo abyuke akore atazaba imbwa bituma ahitamo kwandika ku butwari bwaranze umubyeyi we kandi nawe yiha intego yo kwiga ngo ‘koko’ atazaba imbwa.

Antoine Hagenimana avuga ko Nyina yaje gutabuka arwaye kanseri.

Ashima uko Inkotanyi zamufashije gusubira mu ishuri kugira ngo yige ubu akaba ari umukozi muri Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

Senateri Antoine Mugesera wari umwe mu bitabiriye itangazwa rya kiriya gitabo yavuze ko kwandika kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikintu buri muntu wese wayirokotse agomba guharanira kuzakora.

Icyakora nawe yemeza ko kwandika amateka y’uburyo umuntu runaka yarokotse, uko bamuhize, uko abe bishwe, uko yihishahishe kugeza arokotse atari akazi koroshye.

Mugesera avuga ko iyo abarokotse Jenoside banditse ari benshi, abasoma amateka yabo basanga mu bitabo byabo ibintu bitandukanye byerekana ubukana yakoranywe, uko ibintu byari byifashe n’uburyo Inkotanyi zahatabaye.

Uwo ni umusanzu wa buri mwanditsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati: “ Mureke abantu bandike kuko buri wese agira akandi gashya kihariye azana mu gitabo cye. Nk’ubu Antoine yazanyemo akandi kari scientifique, ka resilience”.

Charles Habonimana wanditse igitabo Moi Le Dérnier Tutsi nawe avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari agahomanunwa kuko hari ibyo amaso y’abayirokotse yabonye bitoroshye ko wakwandika.

Yavuze ko muri kiriya gitabo cye nawe yirinze kwandika ibyo yabonye ubwo Intarahamwe zafataga ku ngufu Abatutsikazi, zigakoresha ubu buryo nk’intwaro yo kubica no kubica mu mutwe.

Ashima ubutwari bw’abo babyeyi n’ubu bakiriho bakaba baragize n’uruhare mu kurerera u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version