Madamu Mette Frederiksen yatunguwe no kubona umugabo aje aramuhirika yitura hasi muri kaburimbo yo mu Murwa mukuru Copenhagen ariko uwamukubise yahise afatwa na Polisi.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko uyu mubyeyi w’imyaka 46 yakubiswe n’umuntu wihitiraga.
Perezidante w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi Ursula von der Leyen yagaye uwakoze biriya avuga atari ibintu bikwiye kuba bikiba mu Burayi.
Polisi ya Denmark yatangaje ko uwakoze biriya yafashwe.
Ababibonye bavuga ko hari umugabo waje mu cyerekezo kinyuranye n’icyo Minisitiri w’Intebe yacagamo aramuhirika.
BBC yanditse ko Minisitiri w’Intebe Mette yahise ajya ahantu bakorera ikawa kugira ngo yicare abanze ashire impumu yakire n’ibimubayeho.
Ni ikibazo cyakomereye Minisitiri w’Intebe ku buryo umwe mu bagize Guverinoma ye ushinzwe ibidukikije witwa Magnus Heunicke avuga ko Mette yakutse umutima kandi ibyamubayeho byagize ingaruka no ku bandi bose bagize Guverinoma.
Hari abandi bayobozi bakubiswe n’abaturage…
Mu kwezi kumwe gushize, umuntu yagize atya atungura Minisitiri w’Intebe wa Slovakia amurasa avuye mu Nama y’Abaminisitiri.
Nubwo atahaguye ariko yarahakomerekeye bikomeye ubu ari kuvurwa.
Abafaransa kandi baribuka umugabo wakubise ikofe Perezida Emmanuel Macron ubwo yari arimo asuhuza abaturage.
Hari mu mwaka wa 2021 ubwo umugabo wari wambaye umupira w’icyatsi kibisi yakubitaga ikofe Perezida Macron wari waje gusuhuza abatuye ahitwa Tain-l’Hermitage hafi y’umujyi wa Valence.
Undi muyobozi mu minsi yatambutse wasagariwe ariko we bikamuviramo urupfu ni Shinzo Abe wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubuyapani warashwe n’umuntu amuturutse inyuma.
Hari ku italiki 08, Nyakanga, 2022, ubwo Abe yari yagiye kwiyamamaza umuntu akamurasa mu bitugu bikamuviramo urupfu.
Harya ngo kubera ko bageze iyo bagera ngo bo ntibashaka ama escorts? None imihini irabarembeje rero? Mwarangiza ngo abandi nabanyagitugu kubera kwirinda ibyo bibazo?