Kwangiza Ibikoresho By’Amashanyarazi Biha Icyuho Abajura-Polisi

Nyuma yo gufata umugabo wo mu Karere ka Bugesera akurikiranyweho kwangiza inkingi  zifata amapiloni y’amashanyarazi, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burasirazuba Superintendent of Police(SP) Hamdun Twizeyuimana yavuze ko abantu basenya ibikoresho bikwiza amashanyarazi batiza umurindi abajura.

Umugabo wafashwe afite imyaka 32 y’amavuko ariko hari undi bafatanyaga w’imyaka 35 ugishakishwa.

Ubujura bakurikiranyweho bivugwa ko babukoreye mu Mudugudu wa Mujanja, Akagari ka Kabukuba, Umurenge wa Juru mu Karere ka Bugesera.

Ibikoresho bakurikiranyweho kwiba ni ibyuma  byifashishwa mu gufata inkingi zifungirwaho amapiloni y’amashanyarazi, byubakwaga na kompanyi yitwa Kala Telecom Ltd.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’’i Burasirazuba Superintendent of Police (SP) Twizeyimana Hamdun yavuze ko uwafashwe yafashwe nyuma y’uko umwe mu bakozi b’ikigo twavuze haruguru abibwiye Polisi.

SP Twizeyimana  ati: “ Ahagana saa munani umukozi w’iriya kompanyi yahamagaye Polisi ayibwira ko bibwe ibyuma byifashishwa mugufata inkingi zifungirwa ho amapiloni y’amashanyarazi, kandi abonye abagabo babiri bikoreye ibyuma mu ishyamba bamubonye barabita bariruka.”

Basanze ari kwangiza ibi byuma

Avuga ko nyuma yo kumva ayo makuru, Polisi yafatanije n’izindi nzego z’umutekano bakora umukwabo haza gufatwa umuturage umwe ariko hari n’undi ugishakishwa.

SP Twizeyimana yagiriye inama abafite ingeso yo kwiba ko bayicikaho kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yunzemo ko  iyo wibye ibikoresho byifashishwa mu bikorwa by’amashanyarazi aba uteje umutekano mucye mu baturage kuko biha icyuho abajura.

Byabereye mu Murenge wa Juru Akagari ka Kabukuba

SP Hamdun Twizeyimana ati: “ Usibye ko aba bantu bacyekwaho ubujura bw’ibikorwaremezo by’amashanyarazi, banagira uruhare mu guhungabanya umutekano w’abaturage kuko iyo bangije ibikorwaremezo bitanga umuriro mu ngo z’abaturage nijoro ntibongera gucana kandi Leta yarashyizeho ibyo bikorwaremezo ngo bibafashe. Ibi rero biteza umutekano mucye kuko hari abajura bitwikira umwijima bakiba abaturage.

Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Rilima.

Icyo itegeko riteganya:

Ingingo ya 182 yo mu Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko “Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version