Kenya Igiye Kubakwamo Uruganda Rw’Inkingo Za Moderna

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yaraye yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano hagati y’igihugu cye n’uruganda rukora inkingo za Moderna. Izi nkingo nazo zikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya mRNA.

Ruzaba ari uruganda rwa mbere mu Afurika rukora inkingo za Moderna.

Nirwuzura ruzajya rusohora inkingo miliyoni 500 ku mwaka nk’uko biteganyijwe kugeza ubu.

Hateganyijwe ingengo y’imari ya Miliyoni 500$ zizakoreshwa mu kurwubaka.

- Advertisement -

Perezida Kenyatta ari mu Bakuru b’ibihugu by’Afurika bashyize imbaraga mu kubwira amahanga ko Afurika nayo icyeneye kugira inganda zikora inkingo kugira ngo itazakomeza gusigara inyuma mu gukingira abayituye mu bihe by’ibyorezo nk’uko biherutse kugaragara kubera COVID-19.

Yabwiye amahanga kandi ko gukingira abatuye Afurika bizafasha abatuye isi kudakomeza kwanduzanya COVID-19.

Kenyatta ashimira Nkengasong wari waje mu muhango wo gusinya ariya masezerano

Nyuma yo kwitabira isinywa ry’ariya masezerano, Perezida Kenyatta yagize ati: “ Ubu turi kwishimira ikintu gikomeye tugezeho kuva icyorezo COVID-19 cyaduka ku mugabane w’Afurika.”

Kenyatta yavuze ko kuba abaturage b’Afurika batarashoboye kubona inkingo bitatewe n’uko nta bushobozi bwo kuzigura bari bafite ahubwo ngo byatewe n’uko ntazari zihari.

Mu ijambo rye, Perezida Kenyatta yashimye umuyobozi w’Ikigo nyafurika kirwanya ibyorezo Umunya-Ghana Dr. John Nkengasong na Leta y’Amerika yafashije Kenya muri uriya mushinga.

Umuyobozi w’Ikigo gikora inkingo za Moderna witwa  Stéphane Bancel yavuze ko ikigo ayobora gifite ubushake bukomeye bwo gufasha Kenya kubaka ruriya ruganda, bigakorwa mu rwego rwo gukumira ko nihaduka ibindi byorezo mu gihe kiri imbere Afurika izongera gusigara inyuma mu gukingira abayituye.

Dr. John Nkengasong uyobora Ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya ibyorezo( Africa Centre for Disease Control) nawe yashimye umuhati wa Kenya ndetse n’imikoranire ifitanye n’abafatanyabikorwa bayo mu gushakisha igisubizo kirambye mu guhangana n’ibiza muri iki gihe no mu gihe kirambye.

Mu gihe Kenya iri guhihibikana ngo yubake ruriya ruganda, inyigo z’uko uruganda rukora inkingo za Pfizer rwakubakwa mu Rwanda zo zigeze kure!

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda  Stéphanie Nyombayire aherutse kuvuga ko umwaka wa 2022 uzarangira u Rwanda rwatangiye gukora inkingo kandi ngo rwiteguye kuzatangira rukora inkingo miliyoni 50.

Nyombayire yabwiye RBA ko mu gihe byari bisanzwe bisaba ko imyaka itatu ngo uruganda rukora inkingo rube rwuzuye, ubu bizasaba umwaka umwe kuko hari uburyo bwo kuzana ibice by’ingenzi bigize ziriya nganda mu byumba binini bikozwe mu byuma, icyo bita containers.

Izi nganda zikora inkingo zizashyira mu Rwanda, muri Senegal, Afurika y’Epfo no muri Ghana.

Nyombayire avuga ko inkingo zizakorerwa mu Rwanda zizagirira akamaro Abanyarwanda ariko n’abatuye Afurika muri rusange.

Kagame Ati: ‘ Twubakire Afurika Inganda Zikora Inkingo Kuko Hazaduka Ibindi Byorezo’

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version