Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kwiyakira Mu Bukwe Byashyiriweho Amabwiriza Ngo Bitaba Nk’Utubari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imibereho Y'Abaturage

Kwiyakira Mu Bukwe Byashyiriweho Amabwiriza Ngo Bitaba Nk’Utubari

Last updated: 01 June 2021 5:27 pm
Share
SHARE

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yaraye ikomoreye imihango yo gusaba, gukwa no kwiyakira bijyanye n’ubukwe, ibikorwa byari bimaze igihe bibujijwe ndetse byatumye benshi bafatwa banacibwa amande.

Ni igikorwa kizatuma abantu benshi bongera gushyikirana muri za hoteli cyangwa mu ngo, byari bibujijwe kubera amabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko nubwo kwiyakira mu bukwe byakomorewe, harashyirwaho amabwiriza agomba kubigenga kuko byoroshye kubigenzura kurusha utubari.

Gatabazi yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko utubari mu gihugu ari twinshi ku buryo udashobora gushyiraho umupolisi cyangwa umuyobozi w’inzego z’ibanze, ngo bagenzure uko abantu banywa.

Yakomeje ati “Ngira ngo hari n’abibaza ibijyanye n’ubukwe, ko hazaba harimo inzoga, ese bitaniye he n’utubari? Ubukwe nabwo buragenzurwa. Turashaka no gushyiraho ndetse n’andi mabwiriza azegera abaturage, aho ubwo bukwe nabwo budakwiye kuba bumara amasaha menshi.”

“Ntabwo abantu bakwiye kujya mu bukwe guhera mu gitondo ngo bagere nimugoroba bakiri kumwe. Tuzashyiraho n’ingamba zo gutuma ubukwe bugira amasaha bumara, amasaha abiri, atatu, abantu batagiye kwirirwa mu bukwe kugeza nimugoroba, hato ubukwe butazamera nk’akabari.”

Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel yavuze ko mu gihe nibura baturarwanda 60% batarakingirwa, abantu bakomeza kwita ku mabwiriza yose yo kwirinda.

Yatanze urugero ubwo mu kwezi kwa cumi na kumwe mu mwaka ushize kwiyakira byari byemewe, ko byagize ingaruka ku izamuka ry’imibare y’abanduye.

Ati “Wasangaga abantu baza, umuntu wabonye ubutumwa bumubwira ko yasuzumwe, nta COVID afite, akabwoherereza mugenzi we akagenda abwerekana, abasuzuma nabo ntibashishoze ngo babone ko ari ubutumwa yahawe n’abandi, atari ubw’umwimerere bw’umuntu wasuzumwe.”

Yavuze ko kuri iyi nshuro babifatiye imyanzuro, aho umuntu agomba kuzaba afite urupapuro ahabwa n’ivuriro yipimishirijeho rugaragaza ko nta COVID afite, ruriho ahantu hashobora gusomwa n’imashini yabigenewe.

Umuntu azajya aba anafite indangamuntu, ku buryo hazajya hahuzwa icyangombwa umuntu afite n’amazina ari ku kimuranga.

Dr Ngamije ati “Mu gukorana na ba nyiri hotel, ubusitani cyangwa icyumba mberabyombi abantu bashobora kwiyakiriramo barasabwa kugira uruhare rukomeye mu gutuma ayo mabwiriza yubahirizwa.”

“Kuko nibatagira urwo ruhare mu gutuma ayo mabwiriza yubahirizwa, bizitwa ubufatanyacyaha n’uwo bazafatiramo adafite icyangombwa.”

Yavuze ko ibihano byateganyijwe birimo kubaca amande no guhagarika ibirori.

 Amabwiriza yihariye agenga ubukwe

 Mu mabwiriza azaba agenga ubukwe no kwiyakira harimo:

  • Gusezerana imbere y’amategeko no mu rusengero bizajya byitabirwa n’abantu batarenga 30

 

  • Imihango yabereye muri hoteli, ubusitani cyangwa ahandi hagenewe kwakira abantu ntiyemerewe kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu.

 

  • Imihango yabereye mu rugo ntigomba kurenza abantu 30

 

  • Kugira ngo imihango ibere mu rugo bisaba kubimenyesha ubuyobozi bw’Umurenge mbere y’iminsi itanu, ngo hakurikiranwe uko amabwiriza yubahirizwa

 

  • Abakorera muri hoteli n’ubusitani bagomba kuba bafite ibyemezo ko bipimishije COVID-19 bagasanga ari bazima, bitarengeje iminsi itanu.

 

TAGGED:COVID-19Dr Daniel NgamijefeaturedGatabazi JMVUtubari
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ufunguye Utubari Ntiwabashobora Kugenzura Abanywi- Min Gatabazi
Next Article Menya Unugwanugwa Kuba Ambasaderi W’U Bufaransa Mu Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

You Might Also Like

Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?