Burundi: Impanuka Yahitanye Abantu 31

Peter Taarifa
1 Min Read

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yihanganishije abaturage b’igihugu cye nyuma y’impanuka yahitanye abantu 31.

Kuri X yanditse ko iyo mpanuka yaraye ibereye muri Zone Kabanga, Komine Busoni, mu Ntara ya Butanyerera.

Mu butumwa bwe, yanditse ko hari abandi benshi bayikomerekeyemo.

Yanditse ati: ” Turahojeje imiryango yabuze abayo. Abakomeretse tubipfurije gukira vuba. Imana yakire abashengeye mu Bwami bwayo.”

Iyi mpanuka yabereye muri Zone ya Kabanga, Komine ya Busoni, mu Ntara ya Kirundo, mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2026.

Imodoka yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi niyo yakoze iyo mpanuka.

Bari bavuye mu gace ka Mukinya, muri Zone ya Mubuga, Komine ya Ngozi, aho bari bitabiriye inyigisho zigamije kubatoza gukunda igihugu.

Bageze muri Zone ya Kabanga, imodoka yagize ikibazo cya feri, bituma umushoferi ananirwa kuyihagarika no kuyigenzura.

Yaje kuva mu muhanda igonga inzu ebiri.

Abantu 25 bahise bahagwa, abandi batandatu bagwa mu bitaro.

Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bitandukanye, birimo ibya Mukenke.

Abapfuye bo bajyanywe mu bitaro bya Kirundo na Ngozi.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *