Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, yatangaje ko yiteguye gufasha abantu bose bazagira ihungabana muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi bigakorerwa mu ngo.
Ni ibikorwa bigiye kuba mu gihe Abanyarwanda kimwe n’ahandi henshi ku isi bari mu bihe bitoroshye kubera icyorezo cya COVID-19, aho nko mu mirenge itandatu yo mu Ntara y’Amajyepfo, abaturage batemerewe kuva mu ngo.
RBC yatangaje ko abajyanama b’ubuzima n’abakozi bashyizweho ku bufatanye n’imiryango irimo IBUKA, bazagenda bafasha abahungabanye hifashishijwe telefoni igendanwa, umuntu ukomeje kumererwa nabi akagezwa ku bitaro bikamufasha byihariye.
Umuyobozi w’Ishami Rya RBC Rishinzwe Ubuzima Bwo mu Mutwe, Dr. Yvonne Kayiteshonga, aheruka kuvuga ko u Rwanda ruzakoresha ubunararibonye rwabonye mu #Kwibuka26 nabyo byakozwe muri COVID-19, aho 50% by’ibibazo by’ihungabana byakemuriwe ku rwego rw’umuryango hifashishijwe telefoni igendanwa.
Yakomeje ati “COVID-19 yatweretse ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bishobora no gukemurwa hifahishijwe telefoni. Umuntu ukeneye kwitabwaho byihariye we azafashirizwa ku bitaro kugira ngo yitabweho abashe kumera neza. “
“Nubwo ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 bidusaba guhana intera hagati yacu, gukomeza kubana hafi birashoboka twifashishijwe telefoni mu kuganira n’abacu dukunda n’abantu bagize ihungabana mu bihe byo kwibuka.”
Kayiteshonga yatangaje ko mu #Kwibuka27, Minisiteri y’Ubuzima yahuguye abajyanama b’ubuzima 55,435 bazatanga ubufasha ku bazahura n’ihungabana.
Claire Misago ushinzwe kurwanya ihungabana, yavuze ko guhera kuwa 7-13 Mata 2021 bazajya batambutsa ubutumwa kuri radiyo na televiziyo, bakangurira abantu kumenya uburyo umuntu ugaragaje ibimenyetso by’ihungabana yafashwamo.
Yakomeje ati “Ubu dufite nibura abajyanama babiri ku rwego rw’Umudugudu bahuguriwe gufasha abahungabanye, igihe bitagize icyo bitanga bakazajya bahamagara 114 kugira ngo uwo muntu agezwe ku bitaro by’Akarere bimwegereye. Urwego rwa gatatu rukaba ari ibitaro by’icyitegererezo aho ibyo bibazo bizakurikiranwa n’abahanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.”
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 ku miterere y’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe mu Rwanda bwerekanye ko ihungabana mu barokotse Jenoside (Post-Traumatic Stress Disorder) rikubye inshuro umunani rigaragara mu bantu basanzwe kuko riri kuri 27.9% mu gihe abandi 3. 6%.
Ni cyo kibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe kiza ku mwanya wa kabiri, inyuma y’agahinda gakabije (Major Depressive Episode) kihariye 35.0 %.
Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko ibibazo byo kwiheba (depression) muri rusange biri kuri 11.9%, ndetse ko nibura umwe mu bantu batanu afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe. Ni mu gihe mu bana bafite hagati y’imyaka 14 -18 biri ku 10.2%.