Byaraye bigaragaye ubwo Urukiko rwa gisirikare rwo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwakatiraga igifungo cya burundu abasirikare babiri baherutse kurwana bagaterana igipfunsi ku manywa y’ihangu kandi bari ku kibuga cy’indege.
Ubwo bateranaga igipfunsi hari umuntu wabafashe amashusho ayashyira ku mbunga nkoranyambaga, abantu batangira kwibaza ku rwego rw’ubunyamwuga n’icyubahiro cy’akazi abasirikare ba kiriya gihugu bafite!
Abacamanza bo mu Rukiko rwa gisirikare bakorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru baraye bategetse ko bariya basirikare babiri bafungwa BURUNDU.
Inteko ya gisirikare yaburanishije ruriya rubanza yari iyobowe na Major Rimenze Kangingo Bisimwa na Capt. Paulin Mukando Muzito.
Mu guca urubanza no kurukata, aba basirikare bakuru bavuze ko imwe mu mpamvu nyinshi zitumye bariya basirikare babiri bafungwa burundu ari uko batinyutse barenga ku mabwiriza yo gutanga umutuzo mu gace k’imirwano kandi kari mu bihe bidasanzwe by’umutekano mucye.
Bariya basirikare barwaniye ku kibuga cy’indege cya Goma.
Ntibatinze gufatwa bahita bagezwa imbere y’urukiko rwa gisirikare.
Urukiko rwaje guhuza n’ubushinjacyaha, bwasabaga ko bariya basirikare bafungwa burundu.
Abasabiwe kiriya gihano bafite iminsi itanu ngo bajurire.