Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kwita Izina Abana B’Ingagi: Umuhango Ukomoka Mu Muco W’Abanyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kwita Izina Abana B’Ingagi: Umuhango Ukomoka Mu Muco W’Abanyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 October 2022 8:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Rwanda rwa kera, iyo umwana yavukaga Abanyarwanda bateguraga umunsi mukuru, bakavuga umutsima, inzoga zitegurwa kugira ngo bite uwo muziranenge. Icyo gihe cyo kwita umwana izina cyabaga hashize iminsi umunani avutse.

Mu kurya ubunnyano, bafataga amasuka y’udufuni, bagaha abana bakiri bato, bakajya guhinga hafi aho y’urugo.

Nyuma yo guhingura, bajyaga mu rugo, bagasanga babateguriye intara bashyizeho ibyo kurya.

Ku ntara basasagaho amakoma bagashyiraho ibishyimbo bacucumiyemo imboga, kandi babumbyemo utubumbe twinshi.

Icyo gihe buri mwana yafataga akabumbe ke kabaga kageretseho agasate k’umutsima.

Nyuma bazanaga inshyushyun’ikivuguto, bagaha abana amazi bagakaraba, bakabaha ya mata bakanywa bose ntawe usigaye.

Uko niko abana baryaga ubunnyano.

Iby’uko muri turiya  tubumbe habaga harimo umwanda umwana ugiye kwitwa yabaga yitumye, sibyo!

Iyo abana babaga barangije kurya, ntibabahaga amazi yo gukaraba, ahubwo baragendaga bagahanaguza intoki zabo kuri Nyina wa wa mwana bagiye kwita , bose bagasubiramo bati: ‘, ‘Urabyare abana benshi, abahungu n’abakobwa’.

Nyuma bakabona bakita uruhinja amazina bashatsi.

Ku rundi ruhande ariko, abo bana ntibemererwaga gutaha iwabo ndetse na Nyina w’umwan uri bwite izina ntiyahagarukaga aho wa mwana atabanje kwituma (kunnya cyangwa kunyara.)

Nyina yabaga yamuhaye amata, yamuhaye ibere, agira ngo annye cyangwa anyare vuba.

Iyo yatindaga kubikora, bamutamikaga itabi akaruka, bakabona kugenda.

Ubwo buryo akaba ari bwo buryo bwo kurya ubunnyano bwakoreshwaga mu Rwanda rugari rwa Gasabo.

Icyakora hari ahantu bakoraga indi mihango idasa n’iy’Abanyarwanda ariko nayo yabaga ari iyo kwita abana b’aho amazina.

Aho ni nko mu Gisaka bitaga icy’Epfo.

Aha iyo bamaraga kurya ubunnyano, umwana yanyaye akanannya, bwamaraga kwira abana bagasubira iwabo. Umugore agasasa, noneho agataha ku buriri akararana n’umugabo we, ariko umwe akirinda undi. Igihe cyo mu museke, umugabo akabwira umugore ngo naze baterure umwana (gukora imibonano mpuzabitsina).

Rucakarara: Umutsima gakondo w’Abanyarwanda bawusomezaga amata.

Byarangira, umugabo agasohoka akajya hanze, yava hanze, akaza agasanga umugore yamushyiriye intebe mu irebe ry’umuryango. Iyo umugabo yateruraga umwana atavuye hanze, ngo biba ari ukumuvutsa ibyiza, akazapfa atagize icyo yimarira.

Nuko umugabo akaza akicara ku ntebe ati: “Mpa uwo mwana yewe wa mugore we” Umugore akamuhereza umwana. Se w’umwana akamusimbiza agira ati: “Kura ujye ejuru, nkwise kanaka”.

Umugore na we iyo yabishakaga yitaga umwana izina.

Yajya kurimwita akagira ati:  “Nnya aha, nyara aha, nkwise kanaka” ubwo akita umwana izina. Akongera ati: “Nnya aha,nyara aha,nkwise kanaka”.

Icyakora akenshi izina ryahamaga ni iryo umwana yitwaga na Se.

Ng’iyo imvano n’impamvu yo kurya ubunnyano mu Rwanda rwo ha mbere.

N’Ingagi zo mu Rwanda zitwa amazina …

Mu rwego rwo guha abana b’ingagi agaciro no kumenya umubare wabo, Abanyarwanda bagize igitekerezo cyo kubita amazina.

Kugeza ubu abana 350 nibo bamaze kwita amazina.

Kuri uyu wa Gatanu Taliki 02, Nzeri, 2022 mu Kinigi mu Karere ka  Musanze haritirwa amazina abandi bana b’ingagi 20.

N’ubwo iyo bita abana b’ingagi batarya ubunnyano nk’uko byahoze mu mateka y’Abanyarwanda, ariko muri rusange uba ari umuhango ufite inkomoko n’isura ya Kinyarwanda abanyacyubahiro batumirwa ngo bazite amazina baba bakenyeye Kinyarwanda kandi batambuka batambuka nk’intore.

Amakoti na karuvati babisiga mu ngo zabo bakaza bambaye Kinyarwanda.

Kuri iyi nshuro, Madamu Jeannete Kagame niwe mushyitsi mukuru muri uyu muhango uri bwitabirwa na Louise Mushikiwabo, Didier Drogba, n’igikomangoma cy’u Bwongereza Prince Charles.

TAGGED:IngagiKagameKinigiMushikiwaboUbunnyano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umwaka Urushize Jay Polly KABAKA Atabarutse
Next Article Aho Padiri Alexis Kagame Ashyinguye Harangiritse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?