Kwita Izina Abana B’Ingagi: Umuhango Ukomoka Mu Muco W’Abanyarwanda

Mu Rwanda rwa kera, iyo umwana yavukaga Abanyarwanda bateguraga umunsi mukuru, bakavuga umutsima, inzoga zitegurwa kugira ngo bite uwo muziranenge. Icyo gihe cyo kwita umwana izina cyabaga hashize iminsi umunani avutse.

Mu kurya ubunnyano, bafataga amasuka y’udufuni, bagaha abana bakiri bato, bakajya guhinga hafi aho y’urugo.

Nyuma yo guhingura, bajyaga mu rugo, bagasanga babateguriye intara bashyizeho ibyo kurya.

Ku ntara basasagaho amakoma bagashyiraho ibishyimbo bacucumiyemo imboga, kandi babumbyemo utubumbe twinshi.

- Advertisement -

Icyo gihe buri mwana yafataga akabumbe ke kabaga kageretseho agasate k’umutsima.

Nyuma bazanaga inshyushyun’ikivuguto, bagaha abana amazi bagakaraba, bakabaha ya mata bakanywa bose ntawe usigaye.

Uko niko abana baryaga ubunnyano.

Iby’uko muri turiya  tubumbe habaga harimo umwanda umwana ugiye kwitwa yabaga yitumye, sibyo!

Iyo abana babaga barangije kurya, ntibabahaga amazi yo gukaraba, ahubwo baragendaga bagahanaguza intoki zabo kuri Nyina wa wa mwana bagiye kwita , bose bagasubiramo bati: ‘, ‘Urabyare abana benshi, abahungu n’abakobwa’.

Nyuma bakabona bakita uruhinja amazina bashatsi.

Ku rundi ruhande ariko, abo bana ntibemererwaga gutaha iwabo ndetse na Nyina w’umwan uri bwite izina ntiyahagarukaga aho wa mwana atabanje kwituma (kunnya cyangwa kunyara.)

Nyina yabaga yamuhaye amata, yamuhaye ibere, agira ngo annye cyangwa anyare vuba.

Iyo yatindaga kubikora, bamutamikaga itabi akaruka, bakabona kugenda.

Ubwo buryo akaba ari bwo buryo bwo kurya ubunnyano bwakoreshwaga mu Rwanda rugari rwa Gasabo.

Icyakora hari ahantu bakoraga indi mihango idasa n’iy’Abanyarwanda ariko nayo yabaga ari iyo kwita abana b’aho amazina.

Aho ni nko mu Gisaka bitaga icy’Epfo.

Aha iyo bamaraga kurya ubunnyano, umwana yanyaye akanannya, bwamaraga kwira abana bagasubira iwabo. Umugore agasasa, noneho agataha ku buriri akararana n’umugabo we, ariko umwe akirinda undi. Igihe cyo mu museke, umugabo akabwira umugore ngo naze baterure umwana (gukora imibonano mpuzabitsina).

Rucakarara: Umutsima gakondo w’Abanyarwanda bawusomezaga amata.

Byarangira, umugabo agasohoka akajya hanze, yava hanze, akaza agasanga umugore yamushyiriye intebe mu irebe ry’umuryango. Iyo umugabo yateruraga umwana atavuye hanze, ngo biba ari ukumuvutsa ibyiza, akazapfa atagize icyo yimarira.

Nuko umugabo akaza akicara ku ntebe ati: “Mpa uwo mwana yewe wa mugore we” Umugore akamuhereza umwana. Se w’umwana akamusimbiza agira ati: “Kura ujye ejuru, nkwise kanaka”.

Umugore na we iyo yabishakaga yitaga umwana izina.

Yajya kurimwita akagira ati:  “Nnya aha, nyara aha, nkwise kanaka” ubwo akita umwana izina. Akongera ati: “Nnya aha,nyara aha,nkwise kanaka”.

Icyakora akenshi izina ryahamaga ni iryo umwana yitwaga na Se.

Ng’iyo imvano n’impamvu yo kurya ubunnyano mu Rwanda rwo ha mbere.

N’Ingagi zo mu Rwanda zitwa amazina …

Mu rwego rwo guha abana b’ingagi agaciro no kumenya umubare wabo, Abanyarwanda bagize igitekerezo cyo kubita amazina.

Kugeza ubu abana 350 nibo bamaze kwita amazina.

Kuri uyu wa Gatanu Taliki 02, Nzeri, 2022 mu Kinigi mu Karere ka  Musanze haritirwa amazina abandi bana b’ingagi 20.

N’ubwo iyo bita abana b’ingagi batarya ubunnyano nk’uko byahoze mu mateka y’Abanyarwanda, ariko muri rusange uba ari umuhango ufite inkomoko n’isura ya Kinyarwanda abanyacyubahiro batumirwa ngo bazite amazina baba bakenyeye Kinyarwanda kandi batambuka batambuka nk’intore.

Amakoti na karuvati babisiga mu ngo zabo bakaza bambaye Kinyarwanda.

Kuri iyi nshuro, Madamu Jeannete Kagame niwe mushyitsi mukuru muri uyu muhango uri bwitabirwa na Louise Mushikiwabo, Didier Drogba, n’igikomangoma cy’u Bwongereza Prince Charles.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version