Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kwita Umwana Irigenurano Biri Mu Bigize Icyaha- RIB
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kwita Umwana Irigenurano Biri Mu Bigize Icyaha- RIB

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 October 2023 8:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko mu itegeko rirengera umwana kumwita izina ry’irigenurano bifatwa nk’icyaha cyo guhungabanya uburenganzira bwe.

Ikindi ni uko ayo mazina yakuweho, bityo rugasaba ababyeyi kubyirinda kuko izina rishobora kumukirikirana.

Urugero ngo ni uko ushobora kwita umwana wawe ‘kirimbuzi’, akazaba mubi koko, aka wa mugani w’Abanyarwanda ngo ‘izina niryo muntu.’

Ibi byaraye bivugiwe mu biganiro byatangiwe mu Karere ka Gisagara bigamije kwibutsa abayobozi b’inzego z’ibanze mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

RIB  ivuga ko kwita abana amazina y’amagenurano byakorwaga hambere ariko nanone bikaba byarahishuraga imibanire mibi mu Banyarwanda, umuntu yashaka kininuriraho abaturanyi, akita umwana we izina ribwira abo baturanyi ubutumwa runaka.

Amazina yitwaga abana muri ubu buryo ni menshi: ni nka Hishamunda, Nsekanabo, Ziremakwinshi, Byumvuhore, Akarikumutima, Bandorayingwe, Bamporiki n’ayandi.

Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubushakashatsi n’Ikumirwa ry’Ibyaha mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Munanira Emmanuel Ntaganira yahaye abayobozi bari bamuteze amatwi ubu butumwa ati: “Iyo umugabo yabyaraga umwana w’umukobwa  agashaka gucyurira Nyina yamwitaga Mukagatare. Naho yabyara umuhungu ashaka gucyurira Nyina akamwita Rwasurutare. Umubyeyi yabyumva, bikamurya. Yabyara umwana yaciye inyuma umugabo we maze umwana akamwita Jyamubandi, ugasanga biteye amakimbirane mu rugo.”

Abatuye Umurenge wa Kibirizi aho ibi biganiro byabereye bavuga ko mbere umubyeyi yabaga abafite uburenganzira bwo kwita umwana we irigenurano kandi ngo ntawabimubuzaga, ngo abimuhanire.

Umwe yagize ati: “Mbere byari bimeze nk’umuco kwita abana ayo mazina nka Ndimubanzi bitewe nuko uwo mwana yabaga avutse iwabo bafite abanzi kandi ntawabigayiraga undi kandi nti byari bigize icyaha.”

Abaturage babujijwe kwita abana babo amagenurano kuko bigize icyaha

Babikoraga mu rwego rwo kwihimura kubabaga batababaniye neza.

Icyakora aba baturage bavuga ko ubutumwa RIB yabahaye babwumvise kandi ko abakiri bato bumvise ko ayo mazina adakwiye kwitwa abana babo kuko bibatera ipfunwe kandi bikaba bitemewe n’amategeko mu Rwanda.

TAGGED:AmazinafeaturedGisagaraIrigenuranoRIB
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kujurira Nzabanza Mbiganireho N’Umukiliya Wanjye- Me Nyembo Wunganira Kid
Next Article Ibifaro Bya Mbere Bya Israel Byinjiye Muri Gaza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?