Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko mu itegeko rirengera umwana kumwita izina ry’irigenurano bifatwa nk’icyaha cyo guhungabanya uburenganzira bwe.
Ikindi ni uko ayo mazina yakuweho, bityo rugasaba ababyeyi kubyirinda kuko izina rishobora kumukirikirana.
Urugero ngo ni uko ushobora kwita umwana wawe ‘kirimbuzi’, akazaba mubi koko, aka wa mugani w’Abanyarwanda ngo ‘izina niryo muntu.’
Ibi byaraye bivugiwe mu biganiro byatangiwe mu Karere ka Gisagara bigamije kwibutsa abayobozi b’inzego z’ibanze mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
RIB ivuga ko kwita abana amazina y’amagenurano byakorwaga hambere ariko nanone bikaba byarahishuraga imibanire mibi mu Banyarwanda, umuntu yashaka kininuriraho abaturanyi, akita umwana we izina ribwira abo baturanyi ubutumwa runaka.
Amazina yitwaga abana muri ubu buryo ni menshi: ni nka Hishamunda, Nsekanabo, Ziremakwinshi, Byumvuhore, Akarikumutima, Bandorayingwe, Bamporiki n’ayandi.
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ubushakashatsi n’Ikumirwa ry’Ibyaha mu rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Munanira Emmanuel Ntaganira yahaye abayobozi bari bamuteze amatwi ubu butumwa ati: “Iyo umugabo yabyaraga umwana w’umukobwa agashaka gucyurira Nyina yamwitaga Mukagatare. Naho yabyara umuhungu ashaka gucyurira Nyina akamwita Rwasurutare. Umubyeyi yabyumva, bikamurya. Yabyara umwana yaciye inyuma umugabo we maze umwana akamwita Jyamubandi, ugasanga biteye amakimbirane mu rugo.”
Abatuye Umurenge wa Kibirizi aho ibi biganiro byabereye bavuga ko mbere umubyeyi yabaga abafite uburenganzira bwo kwita umwana we irigenurano kandi ngo ntawabimubuzaga, ngo abimuhanire.
Umwe yagize ati: “Mbere byari bimeze nk’umuco kwita abana ayo mazina nka Ndimubanzi bitewe nuko uwo mwana yabaga avutse iwabo bafite abanzi kandi ntawabigayiraga undi kandi nti byari bigize icyaha.”
Babikoraga mu rwego rwo kwihimura kubabaga batababaniye neza.
Icyakora aba baturage bavuga ko ubutumwa RIB yabahaye babwumvise kandi ko abakiri bato bumvise ko ayo mazina adakwiye kwitwa abana babo kuko bibatera ipfunwe kandi bikaba bitemewe n’amategeko mu Rwanda.