Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibifaro Bya Mbere Bya Israel Byinjiye Muri Gaza
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ibifaro Bya Mbere Bya Israel Byinjiye Muri Gaza

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 October 2023 8:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bisa n’aho ari imibare yabazwe kare kubera ko umunsi Hamas yatereyemo Israel(iyitunguye) ari nawo Israel yinjiriye muri Gaza ikoresheje ibifaro byayo. Icyo gihe hari ku wa Gatandatu taliki 07, Ukwakira, 2023.

Hari hashize iminsi isaba abasivili kuva muri kiriya gice bagahungira hafi y’umugezi wa Gaza.

Uyu muburo ariko hari abawufata nk’uburyo bwo guhimana kubera ko nta hantu hagaragara abo baturage bazahungira hagari ( kuko ni abantu bagera kuri miliyoni imwe) ku buryo bazahaba igihe kirekire.

Indege z’ingabo za Israel zaraye zongeye koherereza inyandiko zanditse mu Cyarabu zisaba abatuye Gaza kuyivamo igihe ntarengwa bahawe kitararangira.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Izo nyandiko zabibukije ko hasigaye amasaha make ngo igihe ntarengwa bahawe kirangire kuko kitagomba kurenza amasaha 24.

Nk’uko bisanzwe, abana n’abagore nibo bagirwaho ingaruka n’intambara. Uyu mwana ni Umunya Palestine

Ibifaro bya mbere by’ingabo za Isreal bitwa Merkava byatangiye kwingira muri Gaza biherekeje abasirikare barwanira ku butaka bari mu bikorwa byo gushakisha aho abaturage ba Israel batwawe bunyago bari ngo bababohoze.

Israel yabwiye isi ko mu migambi yayo idakeneye kwica abasivili bo muri Gaza ahubwo ngo icyo igambiriiye ni ugusenya burundu Hamas.

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu avuga ko iriya ntambara izamara igihe kitazwi, ariko ko izarangira Israel ifite imbaraga kurusha mbere.

Icyakora ibi ni ko abyumva kuko ubona utangira intambara ariko ntumenya uko izarangira.

- Advertisement -

Ibi Amerika ibizi neza cyane.

TAGGED:AbaturageAmerikafeaturedGazaIntambaraIsraelNetanyahu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kwita Umwana Irigenurano Biri Mu Bigize Icyaha- RIB
Next Article Uganda Mu Nama Na DRC Ku Mutekano Bisangiye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gasabo: Hafashwe Abanigaga Abantu Bakabambura

Uwahoze Muri RDF Akurikiranyweho Ibyaha Byo Mu Mabuye y’Agaciro

UN N’u Rwanda Mu Bufatanye Bufite Agaciro Ka Miliyari $1

Nduhungirehe Mu Nama Ihuza Afurika N’Uburayi

Hagiye Kongera Kwibukwa Imiryango Y’Abatutsi Yazimye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

Nyagatare: Haravugwa Kotsa Burushete Z’Imbwa 

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

BNR Mu Ngamba Zo Kurushaho Guteza Imbere Ikoranabuhanga Mu Kwishyurana

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Kamerthe Ntashira Amakenga Iby’Amasezerano Y’Amahoro Ya DRC N’u Rwanda 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Zahabu Igiye Kuba Indi Mari Ibitswe Muri BNR

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ese Elon Musk Yavanywe Mu Nkoramutima Za Trump?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Iperereza Ryakorwaga Kuri Agathe Kanziga Ryarangiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?